Kigali : Indi Mpanuka yahitanye babiri, bane barakomereka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi ishami rishizwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere,
avuga ko iyi mapanuka yatewe n'uko imodoka ya Fuso yabuze feri ikagonga
umumotari wari uhetse umugenzi, bombi bagahita bitaba Imana, umushoferi wa Fuso arakomeraka bikomeye, naho abo bari kumwe 3 bakomereka byoroheje.

SSP Irere ati 'Imodoka ya Fuso yari itwawe n'uwitwa Rwabizi Gad w'imyaka 26,
yagonze mu rubavu imodoka yo mu bwoko bwa coaster RAB 623M yari
itwawe na Tuyisenge Théogène w'imyaka 37, irakomeza igonga moto TVS RB910
itwawe na Uwizeye Eliezer w'imyaka 41 wahise apfa, uhetse umuntu
utaramenyekana umwirondoro we na we wahise apfa.

Hanakomeretse byoroheje
abagenzi bari muri Fuso aribo Ishimwe Nadine w'imyaka 25, Mulisa Moses
w'imyaka 32 na Munyaneza Samson w'imyaka 44'.

Imirambo y'abitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru naho abakomeretse
bajyanwa ku bitaro bya Kanombe.

Ivomo:Kigalitoday



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Indi-Mpanuka-yahitanye-babiri-bane-barakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)