Ukuri ku Munyarawanda wavuzweho guhabwa inshingano na M23 zo kuyobora Teritwari ya Rutshuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru zatambutse mu binyamakuru mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje, zavugaga ko nyuma yuko M23 ifashe Rutshuru, yashyizeho umuyobozi w'iyi Teritwari ari we Wilson Ngarambe.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu yavugishije uyu mugabo usanzwe atuye mu Murenge wa Kabarore muri Kayonza, amuhakanira iby'ayo makuru, gusa avuga ko na we yabibonye.

Yagize ati 'Nanjye ni ko nabibonye […] ifoto ni iyanjye ariko sinzi no muri Congo, nigisha hano ku Ruhuha.'

Wilson Ngarambe yavuze ko yiyambaje abayobozi bo mu nzego z'ibanze nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa, akabibamenyesha akamubwira ati 'Ku wa Mbere uzajye kuri RIB utange icyo kirego, bakurikirane uwo muntu wabikoze.'

Avuga ko ifoto ye bakoresheje, bashobora kuba bayikuye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, akaba akeka ushobora kuba yabikoze.

Ati 'Hari umusore ndi gukeka ubu yaranatorotse […] nagiye kubona mbona amazina ni ayanjye, ifoto yanjye ni yo, nibaza uburyo nageze aho muri Congo…'

Avuga ko uwo musore akeka ko yamutwerereye ubuyobozi bwa Rutshuru, yakoraga ku kigo cyegeranye n'icyo na we akoraho.

Ati 'Ariko n'ejobundi bagiye kumufata ngo yateye umwana inda aratoroka ariko ni we nakekaga nanjye …Uwo muhanda sinawuzi kabisa [ujya muri DRCongo].'

Umukozi w'Ikinyamakuru Rwandatribune gikunze gutangaza inkuru zivuga kuri M23, yatangaje ko amazina y'uwo muntu wagizwe umuyobozi wa Rutshuru ari yo ariko koko bibeshye ku Ifoto.

Uyu mukozi w'iki kinyamakuru wemeza ko uwagizwe umuyobozi wa Rutshuru yitwa Ngarambe Wilson, yagize ati 'Ikibazo cyabaye ni uko uwayirekuye yashyizeho ifoto y'uriya mugabo yari akuye kuri murandasi kandi uvugwa atari we uri ku ifoto.'

Umuvugizi Wungirije wa M23 mu bya Politiki, Munyarugerero Canisius, yahakanye aya makuru yavugaga ko uyu mutwe washyizeho umuyobozi wa Rutshuru ari we Ngarambe Wilson.

Umutwe wa M23 ukomeje kurwana intambara na FARDC, aho uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu igisirikare cy'Igihugu ndetse ukacyambura ibice bimwe ubu biri kugenzurwa n'uyu mutwe birimo na Rutshuru.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-Munyarawanda-wavuzweho-guhabwa-inshingano-na-M23-zo-kuyobora-Teritwari-ya-Rutshuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)