Kamonyi-Musambira: Umugabo n'umugore bafunzwe bakekwaho kwica umwa w'imyaka 4 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Batuye mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Bari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Musambira kuva ku wa gatanu w'icyumweru gishize, aho bikekwa ko bagize uruhare mu rupfu rw'umwana w'imyaka 4, umugore yari abereye Mukase.

Amakuru bamwe mu baturage bahaye Umunyamakuru wa intyoza.com ku wa Gatanu ubwo umugabo n'umugore bafatwaga bagashyikirizwa RIB, bavuga ko uyu Mukase( twirinze gutangaza amazina) w'umwana, yamukubise bikomeye bikagera aho umwana ajyanwa kwa muganga ariho yaje kugwa.

Bavuga ko bikimenyekana mu baturage, umugore yavuze ko umwana yaba yarahanutse ku rwego akitura hasi. Bamwe bavuga ko kwa muganga ataribyo babonye nubwo nta wemeza nyirizina icyo azi cyatangajwe no kwa muganga. Nyuma y'ibyo byasakujwe mu baturage ku rupfu rw'uyu mwana, ubuyobozi bwagiye gufata uyu mugore n'umugabo we bubashyikiriza RIB kugira ngo ikore akazi kayo.

Amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mugabo n'ubugore, yemezwa kandi na Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira nubwo avuga ko uko abaturage bayavuga nawe ariko yayumvise, ariko ko nk'ubuyobozi icyo bakoze ari ugufata umugore n'Umugabo bagashyikirizwa RIB ari nayo bitezeho kumenya by'ukuri icyabaye ku mwana.

Gitifu Nyirandayisabye yagize ati' Ndi kubyumva gutyo ntabwo nanjye nzi ngo ni ibiki?. Umwana bamujyanye kwa muganga, yaguye kwa muganga I Rukoma. Uko babivuga nanjye niko mbyumva. Birasaba ko kwa muganga na RIB aribo baduhereza amakuru arambuye. Ariko nyine ubwo nti wakumva amakuru ngo urekere aho!, twabashyikirije RIB'. Ibi yabibwiraga umunyamakuru ku wa gatanu bamaze kugeza aba babyeyi kuri RIB i Musambira.

Umwana w'itabye Imana ni Umukobwa w'imyaka 4 y'amavuko nkuko Gitifu w'aka kagari ka Cyambwe yabibwiye umunyamakuru. Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko Mama wa nyakwigendera(umwana) yari yaragiye kwishakira ubuzima mu Mutara, atakibana n'uwo bamubyaranye kuko yari yarashatse undi, ari nawe bari kumwe banafatanywe, ukekwaho inkoni zakubitswe uyu mwana bikarangira aguye kwa muganga.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2022/10/24/kamonyi-musambira-umugabo-numugore-bafunzwe-bakekwaho-kwica-umwa-wimyaka-4/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)