Header Ads Widget

Technology

Jimmy Gatete yakomoje ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

Jimmy Gatete wahoze akinira ikipe y'igihugu Amavubi, avuga ko ubwo aheruka guhura na Perezida Paul Kagame nta biganiro byihariye bagiranye birebana n'umupira w'u Rwanda ahubwo byari muri gaunda itumye ari mu Rwanda ijyanye n'igikombe cy'Isi cyabahoze bakina umupira w'amaguru.

Ku wa Kane w'iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2022 Jimmy Gatete ari kumwe n'abandi bakanyujijeho mu mupira w'amaguru muri Afurika n'u Bufaransa, bahuye Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame baganira kuri gahunda y'igikombe cy'Isi cy'abahoze bakina umupira w'amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024.

Jimmy Gatete akaba yavuze ko guhura na Perezida ari iby'agaciro ndetse akaba ari n'ibintu bidasanzwe, gusa ngo nta kintu cyihariye baganiriye ku mupira w'amaguru w'u Rwanda byose bikaba bijyanye na gahunda yabazanye mu Rwanda.

Ati 'Ni byiza, buriya iyo umukuru w'igihugu aguhaye umwanya mukabonana ni ibintu bidasanzwe, ni byiza cyane ariko nta kintu cyihariye gusa twaganiraga muri rusange byerekeye iyi gahunda turimo ntabwo ari umupira wo mu Rwanda nubwo bigendana, nta kintu twavuganye kijyanye n'umupira w'u Rwanda gusa dufite amahirwe ko dufite perezida ukunda umupira, akurikirana ibintu agira gute ndabizi ko ni yo tutabiganira aba aturi inyuma.'

Jimmy Gatete ari mu Rwanda kuva tariki ya Ukwakira 2022 aho yaje mu gikorwa cya 'Legends In Rwanda', akaba ari igikorwa cyo gutangiza kumugaragaro urugendo ruganisha ku gikombe cy'Isi cyabahoze bakina umupira w'amaguru kizabera mu Rwanda muri 2022.

Jimmy Gatete avuga ko ari iby'agaciro kuba yarahuye na Perezida Kagame



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-yakomoje-ku-biganiro-yagiranye-na-perezida-kagame

Post a Comment

0 Comments

Nature