'RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk'iturufu yo guhisha intege nke zayo' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma y' u Rwanda yatangaje ko yababajwe n'icyemezo cya Repubulika Iharanira Demukarasi (RDC) ya Congo cyo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu. 

Icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu, cyafatiwe mu nama nkuru ya gisirikare ku wa Gatandatu, aho yahawe amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwa DRC.

DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ingingo u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, ndetse rukagaragaza ko ingabo za FARDC ari zo zifatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Itangazo rya Guverinoma y'u Rwanda ryasohotse kuri iki Cyumweru, rivuga ivuga ko inzego z'umutekano z'u Rwanda ziryamiye amajanja ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC kubera ubushotoranyi bukomeje gufata indi ntera bushingiye ku mikoranire y'Ingabo z'iki gihugu n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagararagara n'ubuvugizi bwa Guverinoma y' u Rwanda rinavuga ko Ingabo za Congo n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR barimo kugerageza gutera imbibi z' u Rwanda bakoresheje intwaro ziremereye, ibi byiyongera ku makuru agamije kwangisha abaturage ba Congo u Rwanda atambutswa ku bitangazamakuru bya Leta y'iki gihugu.

U Rwanda kandi rurahamagarira umuryango mpuzamahanga kwita cyane ku mvugo z'urwango, ubushotoranyi, ihohoterwa n'ibikorwa bya mfura mbi n'itotezwa bikorerwa abanyarwanda bari muri iki gihugu ndetse n'abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda ku karubanda, ibi bikorwa n'inzego z'ubuyobozi zemewe muri iki gihugu ndetse n'abaturage b'iki gihugu bahagarikiwe.

Itangazo rikomeza rivuga ko ugutotezwa gukorerwa Abanyarwanda n'abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda muri iki gihugu, ari umusaruro w'ubufatanye bw' Ingabo za Congo FARDC n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Guverinoma y' u Rwanda ivuga ko bibabaje kubona Leta ya RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk'iturufu yo guhisha intege nke zayo mu miyoborere ndetse n'umutekano irugerekaho ibibazo biri muri iki gihugu.

U Rwanda kandi ruvuga ko rukomeje gushyira imbere icyazana amahoro arambye muri aka karere binyuze mu byemeranyijweho mu masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola ndetse n'amasezerano ya Nairobi.

 

The post 'RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk'iturufu yo guhisha intege nke zayo' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/10/30/rdc-ikomeje-gukoresha-u-rwanda-nkiturufu-yo-guhisha-intege-nke-zayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)