Ifoto y'umunsi:Perezida Kagame yakiriye Jimmy Gatete n'abanyabigwi muri ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yahuye na Jimmy Gatete wari kumwe n'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy'Isi cy'abasoje umupira.

Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka yashize yageze mu Rwanda kuwa 10 Ukwakira nyuma y'imyaka myinshi atahaba aho yaje guhura n'ibindi byamamare muri Afurika bategura kiriya gikombe cy'isi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, nibwo mu Mujyi wa Kigali hatangirijwe gahunda y'Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe 'Legends in Rwanda'.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abahoze ari abakinnyi bakanyujijeho ku Isi barimo Umunya-Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n'Umufaransa Lilian Thuram.

Iki gikombe cy'Isi kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024.

Jimmy Gatete atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi amaze imyaka myinshi atagaragara mu gihugu cye aho yamamaye cyane mu myaka igera 15 ishize.

Jimmy Gatete ni umukinnyi watsinze igitego bivugwa ko aricyo cyaba cyarishimiwe kurusha ibindi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Muri Werurwe (3) 2003 yatsinze igitego kimwe (Rwanda 1 â€" 0 Ghana) cyahesheje u Rwanda itike yo kujya mu gikombe cya Africa (2004) ku nshuro ya mbere, ari nayo yonyine kugeza ubu.

Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yiswe 'Imana y'Ibitego' na 'Rutahizamu w'Abanyarwanda'.

Mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Gatete yakinnye imikino 52, atsinda ibitego 25 birimo n'icyahesheje u Rwanda kwitabira Igikombe cya Afurika [CAN].



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yakiriye-jimmy-gatete-n-abandi-banyabigwi-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)