Ibihembo byashyushye! VestineDorcas na Nel N... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tsinda rimaze iminsi risimburana ku mwanya wa mbere n'umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label. Uko bucyeye n'uko bwije, umwe aba ari imbere, bwacya, ugasanga undi ni we umaze kugira amajwi menshi.

Kuri ubu aba bahanzikazi bari ku ntebe y'ishuri. Amajwi yo kuri internet agaragaza ko ubu bafite 3,775 ni mu gihe Bwiza afite amajwi 3,653. Bivuze ko harimo ikinyuranyo cy'amajwi 122.

Vestine na Dorcas baritegura kumurika album bise 'Nahawe Ijambo', mu gitaramo bazakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 24 Ukuboza 2022.

Baherutse gutangaza ko Prosper Nkomezi ari umwe mu baramyi bazifatanya nabo. Biteganyijwe ko abahanzi batatu ari bo bazafatanya nabo.

Ubwo baheruka mu biruhuko, basubiyemo zimwe mu ndirimbo zabo bitegura iki gitaramo. Ni abahanzikazi bakiri bato mu myaka, ariko inganzo yabo yabakundishije benshi. Bazwi cyane mu ndirimbo nka 'Papa', 'Adonai', 'Ibuye' n'izindi nyinshi.

Yaba abatuye mu Rwanda, abatuye mu mahanga n'abandi bemerewe gukomeza gutora mu byiciro bitandukanye, bagaragaza ukwiye kwegukana igikombe muri Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.

Ku rundi ruhande ariko, Bwiza aracyayoboye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) aho afite amajwi 1,070. Akurikiwe n'umuhanzi Afrique ufite amajwi 543.

Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group wari umaze igihe yicaye ku ntebe yayihagarutseho.

Indirimbo 'Muzadukumbura' ya Nel Ngabo na Fireman yaje ku mwanya wa mbere 'bwa mbere' mu matora mu cyiciro 'Best Song' aho ifite amajwi 256.

Ni mu gihe Chriss Eazy yari amaze igihe cy'ibyumweru bitatu, ari kuri uyu mwanya. Ubu ari ku mwanya wa kabiri n'amajwi 174, abicyesha indirimbo ye 'Inana'.

No mu cyiciro 'Best Male Artist' Nel Ngabo ni we uri imbere, aho afite amajwi 221. Yakuye kuri uyu mwanya Chriss Eazy, ubu uri ku mwanya wa kabiri n'amajwi 165.

Producer Santana wo muri Hi5 we aracyayoboye bagenzi be mu cyiciro cya 'Best Producer', aho afite amajwi 385.

Uyu musore ni we wagize uruhare mu ndirimbo zakunzwe z'abarimo Bwiza, Niyo Bosco, Vestine na Dorcas, Mr Kagame, Zawadi n'abandi batandukanye.

Mu cyiciro cya Album nziza (Best Album), iy'umuhanzi Buravan yise 'Twaje' iracyayoboye, kuko igejeje amajwi 766. Ikubye hafi inshuro eshanu 'D.I.D' ya Kivumbi, ifite amajwi 52.

Gutora ukoresheje telefone (USSD) ni *559*60# ugakurikizaho kode y'uwo utoye. Ushobora gutorera kuri interineri unyuze kuri events.noneho.com kuri inyarwanda.com [Kanda HANO utore uwo ushaka guha amahirwe].

Vestine na Dorcas bongeye kuza imbere mu cyiciro 'Best Female Artist' 


Nel Ngabo na Firema baje ku mwanya wa mbere mu cyiciro 'Best Song' nyuma y'igihe kinini Chriss Eazy ari we uyoboye

 










KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUZADUKUMBURA' YA NEL NGABO NA FIREMAN



KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ARAKIZA' YA VESTINE NA DORCAS





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122292/irushanwa-ryashushye-vestinedorcas-na-nel-ngabo-bigaranzuye-abandi-muri-kiss-summer-awards-122292.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)