François-Xavier Nsanzuwera mu rubanza rwa Kabuga yavuze ku ruhare rwa RTLM mu gukwirakwiza urwango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

François-Xavier Nsanzuwera, uvuga ko yahoze ari umushinjacyaha mu Rwanda, yashinje Kangura na RTLM gukwiza urwango rwavuyemo ubwicanyi na jenoside, mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside.

Nsanzuwera yavuze ko kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu 1994 yari umushinjacyaha wa repubulika ushinzwe ifasi y'umurwa mukuru Kigali n'icyahoze ari perefegitura ya Kigali-Ngali.

Ubuhamya bwe bwakomoje ku gice (chapter/chapitre) kiri mu gitabo cye, igice anagarukaho mu nyandiko y'ubuhamya bwe yashyikirije urukiko.

Icyo gice kivuga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bugesera mu 1992, ako gace kakaba kari kari mu ifasi ashinzwe nk'umushinjacyaha.

Kuri iyi nshuro nabwo, umucamanza yavuze ko Kabuga yahisemo kutitabira iri buranisha, ku mpamvu umucamanza atavuze, ariko ko rikomeza adahari.

Mu gihe cyashize, Kabuga yahakanye ibyaha aregwa bya jenoside yo mu Rwanda.

Nsanzuwera yabwiye urugereko rw'i La Haye (The Hague) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko rwa Arusha (ICTR/TPIR), ukuntu ikinyamakuru Kangura cyakongeje ubwicanyi bwo mu Bugesera.

Yavuze ko ku munsi wabubanjirije, Hassan Ngeze wari umwanditsi mukuru wacyo  urukiko rwa ICTR rwaje guhamya ibyaha bya jenoside  yakwirakwije mu Bugesera kopi z'icyo kinyamakuru ari kumwe n'umukuru w'iperereza.

François-Xavier Nsanzuwera mu rukiko atanga ubuhamya bushinja Kabuga

                                                        François-Xavier Nsanzuwera

Yavuze ko urupapuro rubanza rwacyo rwari ruriho ifoto y'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Grégoire Kayibanda afite umuhoro.

Ku mutangabuhamya, ibyo byari nko kwibutsa Abahutu bo mu Bugesera icyiswe impinduramatwara yo mu 1959 ubwo Abahutu bicaga Abatutsi bari bamaze igihe bari ku butegetsi, abandi bagahunga.

Yavuze ko abategetsi bo mu Bugesera, barimo nk'uwari burugumesitiri (bourgmestre) wa komini Kanzenze, bari baramaze gukoresha inama zitandukanye.

Izo nama yavuze ko zatumye hari haramaze kubaho umwuka w'ubwoba mu baturage b'Abahutu, aho babwirwaga 'gufata iya mbere mu gutera' Abatutsi, kuko bari barayobejwe babwirwa ko Abatutsi bari kuzabica.

Ahawe umwanya wo guhata ibibazo (ikizwi nka 'cross-examination' cyangwa 'contre-interrogatoire') umutangabuhamya, umunyamategeko Emmanuel Altit yamubajije niba ubwicanyi nk'ubwo bwarabereye mu Bugesera gusa.

Nsanzuwera yavuze ko bwanaberaga mu tundi duce tumwe tw'igihugu, mu mwuka w'umutekano mucye wari mu gihugu kuva intambara yatangira mu kwezi kwa cumi mu 1990. Muri utwo duce, nk'i Mutura ku Gisenyi, yavuze ko hagendaga haterwa ibisasu.

Gusa yavuze ko Bugesera yari umwihariko kuko yari ituwe n'Abatutsi benshi, bamwe muri bo bahageze bahahungiye bavuye mu bindi bice by'igihugu nyuma y'icyiswe impinduramatwara yo mu 1959.

Nsanzuwera yanavuze ku nama yo mu kwezi kwa kabiri mu 1994, yari yatumiwemo abarimo nka Ferdinand Nahimana wari umukuru wa RTLM, Félicien Kabuga wari ukuriye 'comité d'initiative' ya RTLM, uwari Minisitiri w'itangazamakuru Faustin Rucogoza, na André Kameya wari ukuriye ikinyamakuru Rwanda Rushya.

Nsanzuwera yanatanze ubuhamwa mu rukiko rwa Arusha mu rubanza rwiswe urw'itangazamakuru rwarezwemo Ferdinand Nahimana na bagenzi be, wahamijwe ibyaha bya jenoside.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko iyo nama, na we yari yitabiriye, ahanini yari yatumijwe mu kwihaniza RTLM ngo ireke gukomeza gutangaza ubutumwa bw'urwango.

Umunyamategeko Altit yabajije Nsanzuwera uwavuze mu izina rya RTLM muri iyo nama, asubiza ko ari Kabuga.

Altit yahise amubaza impamvu mu nyandiko y'ubuhamya bwe yavuze ko Nahimana ari we wavuze cyane muri iyo nama ku ruhande rwa RTLM.

Asubiza ko impamvu ari uko muri iyo nama Nahimana na Kameya bateranye amagambo cyane, Nahimana akavuga ko ibyo RTLM yatangazaga nta ho byari bitandukaniye n'icengezamatwara (propaganda) ikinyamakuru Rwanda Rushya cyakoreraga FPR.

Yavuze ko Nahimana yari umuntu 'ushyamirana cyane' ('très combatif'), ariko ko Kabuga na we yari aho areba nk'umuntu mukuru wo muri RTLM.

Umunyamategeko Altit yanabajije Nsanzuwera niba ibivugwa byuko ibitangazamakuru bitari bishyigikiye amasezerano ya Arusha ari ingingo yagarutsweho na yo muri iyo nama.

Asubiza ko atari byo kuko icyari gihangayikishije Minisitiri Rucogoza ari ubutumwa bw'urwango bwo guteranya Abahutu n'Abatutsi, n'ubwibasiraga abanyapolitiki batavugaga rumwe n'ubutegetsi.

Umunyacamanza ukuriye iburanisha yavuze ko iburanisha rizakomeza ku wa kabiri w'icyumweru gitaha, umunyamategeko Altit agakomeza guhata ibibazo Nsanzuwera.

Umucamanza yanibukije Nsanzuwera ko kugeza kuri uwo munsi abujijwe kugira umuntu aganira na we mu bari muri uru rubanza.

iriba.news@gmail.com

The post François-Xavier Nsanzuwera mu rubanza rwa Kabuga yavuze ku ruhare rwa RTLM mu gukwirakwiza urwango appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/10/20/francois-xavier-nsanzuwera-mu-rubanza-rwa-kabuga-yavuze-ku-ruhare-rwa-rtlm-mu-gukwirakwiza-urwango/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)