Umugore yanenze bagenzi be bamututse kubera guterera ivi umugabo akunda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wagaragaye mu mashusho asaba umukunzi we kumubera umugabo,yatangaje ko arimo gutukwa kuri interineti ndetse ko bamwe mu bagore bamubwiye ko 'bahitamo gupfa' aho gutererera ivi umugabo.

Muri Nyakanga uyu mwaka,Sukhmin Garcha w'imyaka 27, umwarimu ku by'uruhu, yatereye ivi umukunzi we, Shiraz Brar w'imyaka 27, usanzwe ari umuganga w'amenyo, bombi batuye i Vancouver, muri Canada.

Ariko nyuma y'iyi videwo ishimangira uburinganire busesuye, Sukhmin avuga ko yatutswe n'abagore bamubwira ko atiyubaha, ko agomba guterwa isoni nibyo yakoze ndetse ko umukunzi we atigeze yishimira ko yamutereye ivi.

Video yishimiwe cyane n'abagabo ariko Sukhmin yatunguwe no kubona abagore benshi bamuha inkwenene.

Ibitekerezo bimwe ngo byamubajije niba ivi rye ritarakobotse,abandi bamubwira ko bahitamo gukamya inyanja kuruta guterera ivi umugabo.

Sukhmin we yabasubije ko yari yaramaramaje kuzaterera ivi uyu mukunzi we.

Sukhmin yagize ati: 'Nahoraga niteguye gutera ivi. Nabanje kugira ubwoba bwinshi. Nashakaga kubona igihe nyacyo cyo kubikora.

'Ntabwo byanteye ikibazo ku giti cyanjye. Umukunzi wanjye yaramwenyuye cyane mu maso. Imiryango yacu rwose yaranshyigikiye kandi irabyishimiye. Mama yarishimye rwose.

Mvugishije ukuri, navuga ngo bikore! Niba mwembi muri ku rwego rumwe mu mibanire, nta kibazo kirimo.

'Kuba abantu benshi batabikora, ntibisobanura ko ari bibi.

Iyi ni imyumvire ishaje ishingiye ku gitsina yazanwe n'abantu. Turi mu kiragano gishya kandi rwose dushobora kubaka umuryango mushya aho ivangura rishingiye ku gitsina rivaho.

Incuti zanjye n'umuryango wanjye barabikunze. Nakiriye ubutumwa buntuka kuri TikTok ariko ni buke cyane ugereranyije n'ibitekerezo byiza.

Nakiriye ibitekerezo byinshi bibi. Benshi muribo baravuze ngo 'Nkwiriye gupfa' cyangwa ngo 'ntabwo yiyubaha,' Ntabwo asa n'uwishimye 'n'ibindi.

'Ubutumwa bwuzuye urwango rwinshi bwaturutse ku bagore batunguwe cyane. Birashimishije cyane kubona abagabo bashyigikira umugore watereye umugabo ivi.

Muri sosiyete yacu duhora dushaka kureshya ariko kubera kubogamira kumuco habaho kuba abahezanguni.Numva twareka iyo mitekerereze tukabaho mu buzima bwuzuye ibyishimo."





Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugore-yanenze-bagenzi-be-bamututse-kubera-guterera-ivi-umugabo-akunda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)