DJ Maphorisa yatumiwe gucurangira i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere uyu mugabo w'imyaka 34 y'amavuko agiye gucurangira i Kigali. Ni umunya-Afurika y'Epfo uri mu bahiriwe n'umwuga wo kuvanga umuziki, no guhuriza abahanzi bo ku mugabane wa Afurika mu ndirimbo n'abandi banyuranye.

Maphorisa asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer. Igitaramo azakorera mu Rwanda kizabera ahitwa Mundi Center, guhera saa munani z'amanywa kugeza saa tanu z'ijoro.

Azagihuriramo n'abarimo Dj Toxxyk, Dj Pyfo utegerejwe mu iserukiramuco mu Budage, Dj Tyga na Kevin Klein. Kwinjira ni 20,000 Frw ku muntu umwe n'ibihumbi 300 ku bantu batandatu.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol, binyuze mu kinyobwa cya Skol Pulse. 

Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya 'amapiano' muri Afurika y'Epfo, kugeza ubwo bamwe bavuga ko iyi njyana ishobora kuzaba iya mbere ku Isi ahanini biturutse ku bahanzi bamaze kuyiyoboka.

Yanateje imbere ariko Afropop. Amaze gukorana n'abanyamuziki bakomeye barimo Wizkid, Sizwe Alakine, Kwesta, Uhuru, Drake, Black Coffee, Major Lazer, Runtown, C4 Pedro, Tresor, Kabza De Small, Era Istrefi n'abandi.

Maphorisa yavutse kuwa 15 Ukwakira 1987, avukira muri Soshanguve mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y'Epfo.

Afite indirimbo 'Soweto Baby' yakoranye na Wizkid na DJ Buckz. Itsinda Mafikizolo ryataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye bafitanye indirimbo zirimo nka Khona, Kucheza ndetse na Love Portion.

Hari kandi 'Particula' yakunzwe mu buryo bukomeye yakoranye na Major Lazer, Nasty C, Ice Prince, Patoranking na Jidenna.

Maphorisa yigeze kuvuga ko gukurira iruhande rwa Nyina aririmba muri korali mu rusengero, abavandimwe ba Se ari abanyamuziki, biri mu byatumye yumva ashaka kwiyegurira umuziki mu buryo bw'umwuga.

Se wabo (Uncle) yabonye ukuntu Maphorisa ashishikajwe no kumenya umuziki, bituma amuha igicurangisho cy'umuziki cyifashishwa mu gufata amajwi.


Maphorisa ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 2.7 kuri Instagram, ategerejwe mu gitaramo i Kigali 

Maphorisa utegerejwe i Kigali yanakoze ku mishinga y'indirimbo z'abahanzi barimo Drake 

Maphorisa kuva akiri muto yatunze muri mashine ye indirimbo z'abahanzi benshi Â Ã‚ Ã‚ 

Maphorisa amaze kwegukana ibihembo bikomeye mu muziki abicyesha guteza imbere injyana ya 'amapiano'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PARTICULA"

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122270/dj-maphorisa-yatumiwe-gucurangira-i-kigali-122270.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)