AS Kigali yarebye ibitego nk'umurwayi imbere... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo kuri Stade ya Huye habereye uyu mukino watangiranye icyizere gikomeye ndetse kikiyongeza umunota ku wundi ku bafana ba AS Kigali, ariko byose birangira Al Nasr itinjijwe igitego na kimwe.

AS Kigali yihariye umupira kandi itera akayabo k'amashoti ugereranije na Al Nasr, aho umunota ku wundi abasore ba Cassa Mbungo bageragezaga uburyo bw'ibitego, ariko bwose ntibwatanga umusaruro.

Uburyo bukomeye cyane bwo mu minota y'igice cya mbere bwatangiranye na Shabani Hussein, aho yarekuye ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Kakule Fabrice, ugarurwa n'umunyezamu Almiqasbi.

Ku munota wa 27, Haruna Niyonzima yahawe umupira neza na Kalisa Rachid, inyuma y'urubuga rw'amahina, ateye ishoti rikomeye riruhukira mu biganza by'umunyezamu Almiqasbi wigaragaje neza.

Ku munota wa 30, Shabani Hussein yongeye kurata uburyo bw'igitego bukomeye cyane, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Kapiteni Niyonzima Haruna, Chabalala awuteye unyura iruhande rw'izamu rya Al Nasr.


Shabani Hussein yahushije uburyo butatu bwabazwe

Iminota 30 ya mbere y'umukino yaranzwe no gusatira gikomeye cyane kwa AS Kigali, ku buryo abakinnyi ba Al Nasr batangiye gushakira igisubizo mu gutinza umukino, byanatumye umunyezamu Asiyil Almiqasbi abona ikarita y'umuhondo.

Ku munota wa 34, myugariro Ahoyikuye Jean Paul na we yahushije uburyo bukomeye bw'igitego ku ishoti rikomeye ryagannye hejuru y'izamu, mbere y'uko Kalisa Rachid na we bimugendekera uko.

Umutoza Zoran Milinkovic wa Al Nasr yafashe umwanzuro wo gusimbuza mu gice cya mbere ngo arusheho gukomeza ubusatirizi bwari bwugarijwe, mu kibuga hava Juma Akraym, hinjira Ziyad Elelwani.

Iminota 45' y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ariko icyizere cyari cyose kuri AS Kigali n'abafana bayo, mu gihe Al Nasr yagaragazaga igihugu gikomeye.

Igice cya kabiri kigitangira, Cassa Mbungo utoza AS Kigali yasimbuje mu busatirizi, Felix Kone ava mu kibuga, hinjira Man Ykre Dangmo.


Umutoza Cassa Mbungo yayobewe aho byapfiriye

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yasubije umupira mu kibuga hagati, gusatira kwa AS Kigali gutangira kugabanuka, ari nako bamwe mu bakinnyi bayo bari batangiye kwerekana ko bananiwe.

Ku munota wa 63' Al Nasr yasimbuje ku nshuro ya kabiri, Francisco Bazerra wasatiriraga ku ruhande rw'ibumoso ava mu kibuga, hinjira Adel Buhaliqah.

Ku munota wa 72, AS Kigali yakoze impinduka ebyiri mu kibuga, hinjira Dusingizimana Gilbert wasimbuye Ahoyikuye Jean Paul, na Akayezu Jean Bosco wasimbuye Kakule Fabrice.


Kalule Fabrice yakinnye iminota 72

Gusimbuza kose kwa AS Kigali byapfuye ubusa nk'amashoti akomeye yateye, ikomeza kurebera ibitego kure nk'umurwayi urembye ureba ifunguro atabasha kurya.

Umupira wakinirwaga mu kibuga hagati ku munota wa 77, Al Nasr isimbuza abakinnyi batatu, hasohoka Hammad, Djarrar na ElGhannay hinjira Mohammed Alhutyayri, Elmahdi Elkout na Abdelsalam Alaqoub.

Kuva ku munota wa 75' Al Nasr yatangiye gusatira ndetse ibona koruneri ya mbere ku mupira wari urengejwe na Dusingizima Gilbert, ariko Elout ayiteye ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 87, Man Ykre Dangmo wa AS Kigali yananiwe guhindura umupira yari ahawe neza ngo awerekeze ku izamu rya Al Nasr, ahubwo uramucika wigira hanze y'izamu.

Ku munota wa kabiri w'inyongera ari nawo wa nyuma w'umukino, Al Nasr yabonye uburyo bukomeye bw'igitego buvuye kuri 'Counter attack' ariko Ramadhan Meluud ateye umupira wigira hanze y'izamu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi;

AS Kigali: Ntwari Fiacre (GK) Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Paul, Kwitonda Ally, Bishira Latif, Niyonzima Haruna (Kapiteni), Niyonzima Sefu, Kalisa Rachid, Kakule Fabrice, Felix Kone na Shabani Hussein.

Umutoza: Mbungo Cassa Andre


Uko AS Kigali yabanje mu kibuga

Al Nasr Benghazi: Asyil Almiqasbi (GK), Ramdan Salama (Kapiteni), Sofiane Khelili, Hosam Alabani, Adel Djarrar, Ramadan Meelud, Juma Akraym, Omar Hamad, Francisco Bezera na Islam ElGhannay.

Umutoza: Zoran Milinkovic


Al Nasr yabanje mu kibuga

Umukino wo kwishyura muri iki cyiciro uzabera i Benghazi muri Libya, aho Al Nasr izakirira AS Kigali kuri Stade ya Martyrs of Bnina ku mugoroba wa tariki 16 Ukwakira 2022. Ikipe izakomeza hagati y'izi zombi, izajya mu ijonjora rya gatatu ari naryo ribanziririza icyiciro cy'amatsinda.





Haruna Baba ahatanye




Shabani yagerageje biranga

Mukecuru Madelena ari mu bafana benshi barebye uyu mukino aho bari binjiriye ubuntu


AMAFOTO: Umurerwa Delphin (AS Kigali)



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121692/as-kigali-yarebye-ibitego-nkumurwayi-imbere-yifunguro-al-nasr-yitahira-yemye-amafoto-121692.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)