Anthony Baffoe ukora muri CAF yanenze agaciro gake Jimmy Gatete ahabwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabigwi mu mupira w'amaguru mu Afurika,Anthony Baffoe,wakiniye Ghana n'amakipe arimo OGC Nice na Metz zo mu Bufaransa, yanenze uko abashinzwe umupira w'amaguru mu Rwanda bafata umunyabigwi Jimmy Gatete wajyanye u Rwanda mu gikombe cy'Afurika cya 2004.

Ibi uyu mugabo usigaye akora mu bunyamabanga bwa CAF yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, ubwo hatangizwaga gahunda y'imyiteguro y'Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizabera mu Rwanda, mu gikorwa cyiswe 'Legends in Rwanda'.

Uyu mugabo we na mugenzi we Patrick Mboma bahurije ku kuba Jimmy Gatete ari umunyabigwi u Rwanda rwabyaza umusaruro cyane ko amaze imyaka irenga 10 yibera hanze ntawe umwitaho.

Aba bakinnyi bakanyujijeho batanze ikiganiro cyahawe insanganyamatsiko igaruka ku kamaro ka siporo mu ishoramari.

Anthony Baffoe yavuze ko nubwo Gatete afatwa nk'umunyabigwi mu Rwanda ariko nta kibyerekana.

Ati 'Ufite Jimmy hano, sinigeze mbona ikintu na kimwe cyamwitiriwe. Abantu bakoze amateka bakwiye guhabwa agaciro, bakitabwaho.''

Patrick Mboma we yavuze ko ibyo Gatete yakoze bimugaragaza nka Ambasaderi w'u Rwanda bityo akwiye kwegerwa.

Yagize ati 'Jimmy Gatete mubona nka ambasaderi wanyu kubera ibigwi bye. U Rwanda ruramukeneye kugira ngo aze afashe barumuna be.''

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa,we yavuze ko agaciro yagahawe kuko ngo hari amakaye yasohotseho amafoto ye anongeraho ko abanyabigwi bakiniye Amavubi nibazana imishinga leta izabafasha.

Ati "Hari igihe amakaye yose yakozwe mu Rwanda hariho amafoto ya Jimmy Gatete. Buri gihe si guverinoma ibasanga, namwe mushobora kuzana imishinga.''

'Abakanyujijeho barubashywe, Jimmy Mulisa ni umwe mu bahamya babyo, afite ishuri ry'abana ryigisha umupira w'amaguru.''

Rutahizamu Jimmy Gatete we yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe yakenerwa n'inzego zitandukanye.

Ati 'Igihe cyose bakenera ubufasha bwanjye, ndahari. Birashoboka gukorana.'

Mureke dukomeze ubufatanye ndetse dufashe umugabane wa Afurika gutera imbere.''

Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yiswe Imana y'ibitego na rutahizamu w'Abanyarwanda kubera ibitego yatsinze Uganda na Ghana u Rwanda rubona itike yo gukina imikino y'Igikombe cya Afurika (CAN) 2004, ari na yo rukumbi rwakinnye.

IVOMO:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/anthony-baffoe-wakinye-muri-nice-yanenze-agaciro-gake-jimmy-gatete-ahabwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)