Umugore wa Ramos yamenye ibanga rikomeye ryabo mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli w'umunya Espanye akaba n'umunyamakuru kuri TV, Pilar Rubio, yatangaje ko we n'umugabo we Sergio Ramos "buri munsi".

Uyu mubyeyi w'abana bane ufite 44, yabitangarije mu kiganiro kuri televiziyo aho yanagaragaje ingano y'amafaranga asigaranye muri banki.

Abajijwe inshuro yateye akabariro n'umugabo we mu kwezi gushize,yasubije ati: "Tubikora buri munsi, usibye iminsi ndi i Madrid.Urugero, nk'uyu munsi urakoze, ntibishoboka."

Abarebye ikiganiro La Resistencia bavuze ko uyu mugore na Ramos bameze nk'intwari za Avengers kubera ko bakora imibonano mpuzabitsina kenshi kandi banafitanye abana bane mu nzu.

Yongeyeho ati: 'Abana banjye baba baryamye saa tatu n'igice z'umugoroba. Imibonano mpuzabitsina ni ubuzima. '

Yashimangiye ko kuba bafitanye abana bane nta ngaruka byagize ku mibonano mpuzabitsina yabo.

Mu kiganiro cye, Rubio ahora mu ngendo hagati ya Paris na Madrid kuva Ramos yakwerekeza muri PSG umwaka ushize.Yavuze ko afite kuri banki 46.000 by'amapawundi gusa.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-wa-ramos-yamenye-ibanga-rikomeye-ryabo-mu-gutera-akabariro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)