Ambulance y'Igisirikare cy'u Rwanda yakoze Impanuka barindwi barakomereka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambulance yavaga i Kanombe yerekeza i Musanze.

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Cyabingo, mu kagari ka Mukororo mu mudugudu wa Muhororo ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 4 Ukwakira, 2022 ahagana saa yine n'igice z'ijoro (22h00).

Ambulance ya gisirikare yashakaga guca ku modoka yari iyiri imbere, ihura na Fuso yavaga i Musanze iturutse mu Karere ka Nyabihu.

Impanuka yakomerekeyemo abari muri ambulance bose n'uwari utwaye Fuso, bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo bitabweho.

Bivugwa ko iyo mpanuka yatewe no gukora ibisikana nabi, ndetse no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n'uwari utwaye ambulance ya gisirikare.

Gusa, amakuru ava mu bitaro bya Ruhengeri avuga ko kubera ibikomere, abakoze impanuka barimo abasirikare batatu muri bo bahise boherezwa kuvurirwa mu bitaro by gisirikare i Kanombe, n'abandi basirikare batatu basigaye na bo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu boherejwe i Kanombe.

Umusivile wari muri Fuso we arwariye mu Bitaro bya Ruhengeri.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ambulance-y-Igisirikare-cy-u-Rwanda-yakoze-Impanuka-barindwi-barakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)