Abajepe ba Tshisekedi na FDLR mu marembo y'Ibirindiro bya M23 ,Bunagana ishobora kuba Isibaniro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo ya ONU iheruka gusohoka vuba aha tarikiya ya 22 Nzeri 2022, yemeje ko FARDC yongeye kwiyunga n'umutwe wa FDLR urwanya Ubutgetsi bw'u Rwanda, hamwe n'indi mitwe y'inyeshyamba z'Abanyekongo nka Mai Mai Nyatura.

Iyi raporo, yemeje ko iyi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DR Congo ,yasabwe na FARDC Gushaka abandi barwanyi benshi kugirango bazabafashe mu rugamba bari gutegura rwo kurwanya umutwe wa M23.

Andi makuru yo kwizerwa aturuka muri DR Congo, yemeza ko ubu hagiye gushira icyumweru cyose abasirikare Ba FARDC biganjemo abo mu mutwe urinda Perezida Felix Tshisekedi, baryamiye amajanja mu marembo y'ibirindiro bya M23 mu gace ka Ntamugenga muri teritwariri ya Rutshuru, ndetse ko bari kumwe n'indi mitwe nka FDLR ,Mai Mai Nyatura bagiranye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rwo kwitegura kugaba igitero Simusiga kuri M23.

Mu marembo y'ibirindiro bya M23 FARDC iri mu myiteguro yo kuyigabaho ibitero
Ku rundi ruhande ,umutwe wa M23 urimo uratangaza ihumure ku baturage batuye mu duce igenzura, ibabwira ko Bakomeza kwikorera ibikorwa byabo by'ubucuruzi nk'uko bimeze mu duce tugenzurwa na Leta, ndetse ko ntacyo ibitero FARDC iri gutegura kubagaba ho bizagira icyo bihindura , ngo kuko M23 yiteguye ku barinda no kubisubiza inyuma ku giciro icyaricyo cyose.

Kuva M23 yatanga iri humure ,amasoko yo mu duce igenzura yahise yongera gufungurwa nyuma y'uko mu minsi Yashize ,haciyeho itangazo risaba abaturage guhunga intambara bavugaga ko yegereje, ariko ubu M23 Ikaba Yongeye gutangaza ko umutekano ari wose ,ndetse ko n'amasoko mu duce igenzura nk'ayo mu mujyi wa Bunagana na Tchengerero yongeye gukora nk'ibisanzwe..'

Mu gihe FARDC ikomeje kwitegura intambara ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura,umutwe wa M23 wo Wabwiye abaturage mu duce ugenzura, ko bagomba gutuza ngo kuko barinzwe bikomeye ndetse inabasaba gukomeza ibikorwa byabo by'Ubucuruzi .

M23 kandi, ivuga ko FARDC niyibeshya ikongera kubagaba ho ibitero, bishobora gutuma ihita inigarurira ibindi Bice ,mu rwego rwo kwirindira umutekano, ngo kuko ibyo bice aribyo FARDC ikoresha ibarasaho no gutegura Ibitero byo kugaba kuri M23.

Ivomo:Rwandatribune



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abajepe-ba-Tshisekedi-na-FDLR-mu-marembo-y-Ibirindiro-bya-M23-Bunagana-ishobora-kuba-Isibaniro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)