Amavubi yasezerewe mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, yijujutira abasifuzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23 yasezerewe na Mali mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje iyi myaka, itaha yijujutira imisifurire.

Uyu munsi nibwo Mali U23 yakiriye u Rwanda kuri Stade 26 Mars i Bamako, hari mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023.

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyirije mu Raanda 1-1, u Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo rukomeze mu kindi cyiciro.

Ntabwo aba basore b'Amavubi baje koroherwa na Mali yakiniraga imbere y'abafana bayo.

Ku burungare bw'abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bakina mu bwugarizi, Kalifa Traore ku munota wa 41 yaje kubonera Mali igitego cya mbere.

Abasore b'u Rwanda bagerageje kwishyura iki gitego biranga maze umukino urangira ari 1-0, Mali isezerera u Rwanda ku giteranyo cy'ibitego 2-1.

Umukino ukirangira abakinnyi b'u Rwanda bananiwe kwihangana maze buzura ku musifuzi aho bagaragaje kutishimira uburyo yitwaye muri uyu mukino, abashinzwe umutekano bahise bahagoboka.

Nyuma yo gusezerera u Rwanda, Mali izahura n'ikipe izakomeza hagati ya Burkina Faso na Senegal.

Baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Nyarugabo Moise ashaka uko acika abakinnyi ba Mali
Rutahizamu Gitego Arthur yagerageje biranga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yasezerewe-mu-gushaka-itike-y-igikombe-cy-afurika-yijujutira-abasifuzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)