Amafoto- Bayobowe n'umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana, Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022 , abanyarwanda baba muri Mali hamwe n'umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana basuye ikipe y'igihugu y'Amavubi y'abatarengeje imyaka 23, babaha ikaze ndetse babasezeranya kuzabashyigikira mu mukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu na Mali.

Ni umuhango wabaye nyuma y'imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoreye kuri Stade Modibo Keita iri i Bamako.

Abanyarwanda baba muri Mali bari bayobowe na Gasarabwe Alice naho Guillaume Serge Nzabonimana, umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal ari nayo ireberera abanyarwanda baba muri Mali, yari ahagarariye ambasaderi.

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ari na we uyoboye 'itsinda ryajyanye n'Amavubi yabashimiye cyane uburyo babakiriye ndetse bakaba barakomeje kubitaho kuva bahagurutse mu Rwanda kugeza bageze i Bamako muri Mali.

Yavuze ko igihugu cyakoze ibishoboka byose ngo iyi kipe ize mbere, ibashe kwitegura hakiri kare. Yabwiye abari aho ko 'morale' ari yose ku basore b'Amavubi U23 , asaba abanyarwanda baba muri Mali kuzaza kubashyigikira, bakabatiza umurindi.

Gasarabwe Alice ukuriye abanyarwanda baba muri Mali yahaye ikaze ikipe y'Amavubi U23 ndetse n'abayiherekeje bose. Yavuze ko iteka baterwa ishema no kwakira abantu babo abizeza ko ku wa gatandatu bazaba bahari bagashyigikira ikipe y'Amavubi.

Biteganyijwe ko Amavubi U23 azakina na Mali U23 umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, ni umukino uzakinwa saa moya z'ijoro.

Mu mukino ubanza wabereye i Huye, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yari yanganyije na Mali igitego 1-1.

The post Amafoto- Bayobowe n'umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana, Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-bayobowe-numujyanama-wa-mbere-muri-ambasade-yu-rwanda-muri-senegal-guillaume-serge-nzabonimana-abanyarwanda-baba-muri-mali-basuye-amavubi-u23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-bayobowe-numujyanama-wa-mbere-muri-ambasade-yu-rwanda-muri-senegal-guillaume-serge-nzabonimana-abanyarwanda-baba-muri-mali-basuye-amavubi-u23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)