Alain Mukurarinda yavuze ko abanyarwanda bajya muri RDC bakwiye gushishoza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukurarinda yavuze ko kugeza ubu umubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza, ariko nta gikuba cyacitse gusa Abanyarwanda bakorerayo ingendo cyangwa abanyeshuri bajya kwigayo bagomba kwigengesera.

Umubano w'ibihugu byombi ukomeje kumera nabi dore ko Inama nkuru y'umutekano ya RDC yo ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, yasabye Guverinoma yayo kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda, Vincent Karega, ndetse ikanafunga imipaka ihuza ibyo bihugu.

Ibi niko byaje kugenda ndetse ku cyumweru tariki 30 Ukwakira, u Rwanda rwavuze ko icyemezo cya RDC cyo kwirukana Ambasaderi warwo giteye isoni, ndetse rwongeraho ko Kinshasa ikomeje kurwitwaza mu bibazo by'imiyoborere n'umutekano muke biyugarije.

Mukurarinda avuga ko mu gihe u Rwanda rurajwe inshinga no kugira ngo umubano w'ibihugu byombi wongere usagambe, RDC yo itabikozwa kuko ngo iyo biza kuba byo ntiyari ikwiye kwirukana Ambasaderi Karega.

Mukurarinda yasabye Abanyarwanda kwitwararika Ati: "Baramutse batangaje intambara ku Rwanda, na rwo rufite ibyemezo rwafata, kuba bavuga biriya ntibivuze ko u Rwanda rusinziriye, ariko icyo navuga, Abanyarwanda bakwiye kumva ko umubano urimo igitotsi. Yego nta byacitse bihari ariko niba hari amagambo n'imvugo z'urwango zikomeje gukwirakwira, ufite iby'ingenzi agiye gukorayo abe aribwo ajyayo mu gihe biri ngombwa, ariko mu gihe bitari ngombwa akabireka kandi bagashishoza igihe bagiyeyo."

Mukurarinda avuga ko iyo abayobozi bavuze amagambo nk'ariya ku Rwanda, bihita bigira ingaruka kuko abaturage bamwe batangira gutyaza imihoro, bakibasira Abanyarwanda bakorerayo ibikorwa by'ubushabitsi n'ibindi ndetse bikagera n'ubwo batangira gutoteza no kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Abakurikiranira hafi Politike y'Akarere basanga icyemezo cyafashwe na Leta ya Congo ari ibibazo isanzwe izi ariko yirengagije, akaba ari umusaruro wabyo.

Umusesenguzi Me Mutabingwa Aloys agira ati: "Ibyo mbona nonaho ni nka bimwe by'umurwayi wa Malaria ujya kwa muganga akagura ibinini by'umutwe kandi bitavura Malaria. Kiriya gihugu kirimo Malaria y'imitegekere, imiyoborere n'ubuzima bwaho bakiyongeraho abakijyamo bamera nk'abagiye ahantu hatari ubutegetsi. Bari bakwiye guhera ku gukemura icyo kibazo noneho bakabona gukemura n'ibindi bafite muri rusange."

Me Gasominari Jean Baptiste we avuga ko RDC aho guhangana n'ibibazo byayo, ahubwo ibigereka ku bandi.

Ati: "Ibyo bakoze ni ya ndwara ikomeje kugaragaza ibimenyetso, aho kugira ngo bakemure ikibazo ahubwo bagashaka uwo bagitwerera ari nayo mpamvu bahaye amasaha 48 Ambasaderi w'u Rwanda muri RDC."

Mukurarinda yongeye gushimangira ibyo Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza, ko inzego z'umutekano z'u Rwanda ziryamiye amajanja ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, kubera ubushotoranyi bukomeje gufata indi ntera bushingiye ku mikoranire y'Ingabo za RDC n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ushaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda.



Source : https://imirasire.com/?Alain-Mukurarinda-yavuze-ko-abanyarwanda-bajya-muri-RDC-bakwiye-gushishoza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)