Aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cy'uduce twa Ukraine twometswe ku Burusiya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwanzuro washyigikiwe ku bwiganze bwo hejuru, usaba leta ya Moscow gukuraho kiriya cyemezo.

Mu itora ryabaye kuri uyu wa Gatatu, ibihugu 143 bigize Umuryango w'Abibumbye byashyigikiye uyu mwanzuro, bitanu birawaga, mu gihe 35 byifashe.

Ibihugu byatoye byanga uyu mwanzuro ni Belarus, Korea ya Ruguru, Nicaragua, u Burusiya na Syria.

NI mu gihe ibihugu byinshi byifashe ari ibyo muri Afurika, hamwe n'u Bushinwa ndetse n'u Buhinde, ibihugu bibanye neza n'u Burusiya.

Uwo mwanzuro watowe ujyanye no kurengera amahame y'Umuryango w'Abibumbye, uvuga ko kuba Intara za Donetsk, Kherson, Luhansk na Zaporizhzhia ubu zigenzurwa n'u Burusiya ndetse bwamaze kwemeza ko ari izabwo, bibangamiye ukwigenga kwa teritwari ya Ukraine, ubusugire bwayo nk'igihugu n'ubwigenge mu bya politiki.

Inteko rusange yafashe icyemezo cyo kuganira kuri uwo mwanzuro, kubera ko u Burusiya bufite uburengazira ntakumirwa (veto) mu Kanama gahsinzwe umutekano.

Umwanzuro watowe usaba ibihugu binyamuryango, Umuryango w'abibumbye n'imiryango mpuzamahanga muri rusange, kutemera icyemezo cy'u Burusiya cyo kwiyomekaho turiya duce, ugasaba icyo gihugu kuvuguruza icyo cyemezo.

Ibiganiro kuri uwo mwanzuro byatangiye ku wa Mbere, aho Perezida w'Inteko rusange, Csaba Kőrösi, yashimangiye ko icyemezo cy'u Burusiya cyo gutera no kwiyomekaho uduce tumwe twa Ukraine "kinyuranyije n'amategeko."

Ibihugu byo muri Afurika byifashe kuri iki cyemezo birimo Algeria u Burundi, Centrafrique, Congo, Eritrea, Lesotho, Ethiopia, Eswatini, Guinea, Namibia, Mozambique, Afurika y'Epfo, Sudani yEpfo, Sudani, Togo, Uganda, Tanzania na Zimbabwe.

Ibindi ni Armenia, Bolivia, u Bushinwa, Cuba, Honduras, u Buhinde, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Lao, Mongolia, Pakistan, Sri Lanka, Tajikistan, Thailand, Uzbekistan na Viet Nam.

Nyuma y'iri tora, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashimiye ibihugu 143 byemeye uyu mwanzuro ko "icyemezo cy'u Burusiya cyo kwiyomekaho uduce twa Ukraine nta shingito gifite, kandi ko kitazigera cyemerwa n'ibihugu byigenga."

Yashimangiye ko u Burusiya buzasubizaubutaka bwayo bwose.

Grateful to 143 states that supported historic #UNGA resolution "Territorial integrity of Ukraine : defending the principles of the UN Charter". The world had its say - RF's attempt at annexation is worthless & will never be recognized by free nations. 🇺🇦 will return all its lands pic.twitter.com/FupYPfZz8M

â€" Володимир Зеленський (@ZelenskyyUa) October 12, 2022



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Aho-u-Rwanda-ruhagaze-ku-kibazo-cy-uduce-twa-Ukraine-twometswe-ku-Burusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)