Uganda n'u Burundi byifashe ku cyemezo cya ONU cyo kwamagana Uburusiya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yatoye ku bwiganze umwanzuro wamagana ko Uburusiya bwiyometseho intara enye za Ukraine. Uwo mwanzuro washyigikiwe n'ibihugu 143 â€" mu gihe ibihugu 35 â€" birimo u Burundi, Uganda, South Sudan, Ubushinwa n'Ubuhinde â€" byifashe. 

Kimwe n'Uburusiya, ibindi bihugu bine â€" Belarus, North Korea, Syria na Nicaragua â€" byo byatoye byanga icyo cyemezo cyo kwamagana icyo gikorwa. Nubwo ari itora ry'umugenzo, nibwo bwa mbere umubare munini muri ONU utoye wamagana Uburusiya kuva bwatera Ukraine.

Ku itora ryo muri Werurwe (3) ryo kwamagana ibitero by'Uburusiya, ibihugu nk'u Burundi, Uganda, Tanzania na Sudani y'Epfo byarifashe, gusa ku mwanzuro wo mu ijoro ryo kuwa gatatu Tanzania yatoye yamagana Uburusiya.

Mu cyumweru gishize, mu birori bikomeye i Kremlin, Perezida Vladimir Putin yasinye inyandiko zemeza ko ibice by'uburasirazuba bwa Ukraine bya Luhansk, Donetsk, Zaporizhzhia na Kherson ari ubutaka bw'Uburusiya.

Ayo masezerano yasinywe kandi n'abategetsi b'izo ntara enye bashyizweho na Moscow kandi yaje nyuma y'amatora ya referendum muri utwo duce, amatora yamaganywe n'ab'iburengerazuba.

Uyu mwanzuro wa ONU nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, watowe wasabaga umuryango mpuzamahanga kutemera ko Uburusiya bwiyomekaho ziriya ntara, unasaba 'kwisubiraho ako kanya'.

Ibihugu byo muri aka karere ka Africa nka Kenya, Rwanda, Tanzania, DR Congo, na Somalia byashyigikiye uwo mwanzuro. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ashimira ibihugu byatoye byemeza uwo mwanzuro.

Zelensky yanditse kuri Twitter ati: 'Isi yabigaragaje â€" kugerageza kunyaga ubutaka ntacyo bimaze kandi ntibizigera byemerwa n'ibihugu byigenga. Ukraine izagarura ubutaka bwayo bwose'.

Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko iri tora ari 'ubutumwa bweruye' kuri Moscow. Ati:' Uko iyi ntambara yifashe biraboneka kuri bose, kandi isi itanze ubutumwa bweruye busubiza â€" Uburusiya ntibushobora gusiba igihugu kigenga ku ikarita'.

Iri tora ry'inama rusange ya ONU ryasabwe nyuma y'uko Uburusiya bukoresheje imbaraga zabwo za Veto buhagarika igikorwa cyabukorerwa mu kanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU.

Nk'abakagize bahoraho, Ubushinwa, Amerika, Ubufaransa, n'Ubwongereza nabyo bifite imbaraga za veto. Ariko nta mwanzuro utambuka ibihugu byose bifite veto bitawemeje.

Hashize igihe hari abasaba ko Uburusiya bwamburwa imbaraga za veto muri iyo nama y'umutekano ku isi kubera gutera Ukraine.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2022/10/13/uganda-nu-burundi-byifashe-ku-cyemezo-cya-onu-cyo-kwamagana-uburusiya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)