Umwamikazi w'u Bwongereza yatanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nzeri 2022, ku myaka 96 y'amavuko.Yari amaze imyaka 70 ku ngoma.

Umwamikazi yimye ingoma mu 1952 kandi yiboneye impinduka nyinshi mu mibereho y'abantu.

Nyuma y'urupfu rwe, umuhungu we w'imfura Charles, wahoze ari igikomangoma cya Wales, azayobora igihugu mu cyunamo nk'umwami mushya.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Umwami yagize ati: "Urupfu rwa mama nkunda Nyiricyubahiro Umwamikazi, ni akababaro gakomeye kuri njye no ku bagize umuryango wanjye bose

...... Nzi ko igihombo cye kiragera mu gihugu hose, mu Bwami no muri Commonwealth, ndetse ku bantu batabarika ku isi."

Ingoro ya Buckingham yasohoye itangazo rigira riti: "Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi.

Abana b'umwamikazi bose bagiye i Balmoral, hafi ya Aberdeen, ubwo abaganga bari bamaze gushyira umwamikazi mu kumwitaho byihariye.

Mu masaha y'igitondo, nibwo byatangiye kuvugwa ko ubuzima bwe buhangayikishije cyane. Minisitiri w'Intebe, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cyose gihangayikishijwe n'amakuru aza guturuka ibwami.

Kuva muri Nyakanga ubuzima bw'Umwamikazi Elizabeth II ntibwari bumeze neza ku buryo byavugagwa ko yatakaje ibiro byinshi, kubera uburwayi bufitanye isano n'izabukuru.

Umwamikazi Elizabeth yatangiye mu gace ka Balmoral muri Ecosse, hamwe mu hantu yakundaga cyane ndetse yajyaga kuruhukira mu mpeshyi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwamikazi-w-u-bwongereza-yatanze

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)