Umusirikare Mukuru wa Congo yiyunze kuri kuri M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru aturuka muri DR-Congo ,yemeza ko Col Bernald Maheshe yavuye mu Murwa mukuru wa Kinshasa kuwa 17 Nzeri 2022 atorotse, dore ko atari yemerewe kurenga umujyi wa Kinshasa, ahita ajya mu mutwe wa M23 anyuze mu gihugu cya Congo Brazaville.

Kuki yahisemo kujya muri M23 ?

Col Bernard Maheshe akomoka mu gace ka Minova, akaba yararwanye ku ruhande rw'umutwe wa AFDL wa Laurent Desire Kabila wakuye Mubotu Seseko ku butegetsi abifashijwemo n'u Rwanda na Uganda.

Ubwo Joseph Kabila yajyaga ku Butegetsi, Col Maheshe yaje kuba umutoni kwa Perezida Joseph Kabila ariko mu 2012 aza gutabwa muri yombi afungwa imyaka 7 ,afunguwe ahita yirukanwa muri FARDC azira kuba umwe mu bashinze umutwe wa M23 wari ugizwe n'abahoze muri FARDC bari bigometse ku Butegetsi.

Yahoze akorana byahafi na Gen Sultan Makenga, ubwo bose bari bakiri mu ngabo za Leta (FARDC )nyuma y'amasezerano yo kuvanga ingabo umutwe wa CNDP wari wagiranye na Leta ya DRCongo.

Mbere yo gufungwa Col Maheshe yari umuyobozi wa Segiteri ya 9 y'Ingabo za FARDC muri teritwari ya Uvira ho Mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo

Yafunguwe mu mwaka wa 2019 ku mbabazi za Perezida Felix Tshisekedi ,ariko ahabwa amabwiriza yo kutarenga Umujyi wa Kinshasa ndetse anashirirwaho ba maneko bashinzwe gukurikirana ingendo ze.

Bivugwa ko Col Maheshe wari ucungishijwe ijisho, yabashije guca murihumye inzego zishinzwe umutekano, akanyura muri Congo Brazavile ,aho yahise ava akajya mu Burasirazuba bwa DRCongo kwifatanya na M23.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umusirikare-Mukuru-wa-Congo-yiyunze-kuri-kuri-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)