Umuramyi Gisele Precious yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 ni bwo umuramyi Gisele Precious yitabye Imana. Iyi nkuru y'incamugongo yashenguye benshi barimo umuryango we, abakunzi be n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange.

Umwe mu bo mu muryango wa Gisele Precious, yabwiye inyaRwanda ko uyu muhanzikazi atari arwaye. Uyu munsi ni bwo yajyanywe mu bitaro bya Gisenyi ari naho yaguye.

Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga. Uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y'ukwezi kumwe yari amaze yibarutse imfura ye.

Gisele Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Imbaraga" yamwinjije byeruye mu muziki, "Inzira zayo", "Niwe", "Shimwa", "Urampagije", "Nashukuru", "Mbega urukundo" na "Umurasaba" yari aherutse gushyira hanze ari nayo yakunzwe kurusha izindi zose yakoze. 

Yari umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse yari muri bacye baririmba banicurangira gitari. Asize umurage mwiza mu bari bamuzi birimo ubwitonzi no gukunda Imana bikomeye. Mu bijyanye n'umuziki we, hari ibyo azahora yibukirwaho birimo igitaramo gikomeye yakoreye ku Isibo Tv mu bihe bya Guma mu Rugo, aho yari kumwe na Gaby Kamanzi ndetse na Aline Gahongayire.


Gisele Precious yitabye Imana


Gisele Precious yari aherutse kurushinga na Niyonkuru Innocent



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121025/umuramyi-gisele-precious-yitabye-imana-121025.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)