Header Ads Widget

Technology

Umuramyi Gisèle Precious yitabye Imana asize uruhinja rutarageza ukwezi #rwanda #RwOT

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nsabimana Gisèle Precious yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022 nibwo iyi nkuru yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore uheruka kurushinga na Niyonkuru Innocent akaba amusugiye uruhinja rutaruzuza ukwezi rwavutse tariki ya 28 Kanama 2022.

Gisèle Precious akaba yaguye iwe mu rugo aho yari atuye i Rubavu, yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw'ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017, asengera muri ADEPR Gatenga.

Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nka 'Urampagije', 'Niwe', 'Inzira zayo', 'Umusaraba' yaherukaga gusohora n'izindi.

Nsabimana Gisèle Precious yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/umuramyi-gisele-precious-yitabye-imana-asize-uruhinja-rutarageza-ukwezi

Post a Comment

0 Comments

Nature