Umu Papa wategetse kiliziya iminsi 33 yagizwe umuhire" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Papa Yohani Pawulo I, wategetse Kiliziya Gatolika iminsi 33 gusa mu 1978, Vatican yamushyize mu rwego rw'abahire â€" intambwe ya nyuma mbere yo kugirwa umutagatifu.

Abantu ibihumbi bari bakoraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatican muri uwo muhango wari ukuriwe na Papa Francis.

Umwaka ushize, Papa Francis yavuze ko uyu Pawulo I ari we wakijije mu buryo bw'igitangaza umukobwa wo muri Argentine, igihugu Francis akomokamo.

Igitangaza cya kabiri nicyo gisigaye kumwitirirwa kugira ngo agirwe umutagatifu.

Yohani Pawulo I uhabwa akazina ka 'Papa useka' niwe wamaze igihe gito ku butegetsi bwa Kiliziya kuva mu 1605.

Muri iyo minsi yamazeho, yahagaze ku cyemezo cya Kiliziya cyo kudashyigikira gukuramo inda no kuboneza imbyaro, ariko anaharanira impinduka muri kiliziya no kuranduramo ruswa.

Yohani Pawulo I yapfuye yishwe n'uburwayi bw'umutima tariki 28 Nzeri(9) mu 1978.

Ariko urupfu rwe rwateje impaka â€" n'inkuru zidafite ibihamya â€" kubera ko urupfu rwe rwavuzwe ugutandukanye.

Vatican yavuze ko ababikira babiri ari bo bamusanze yapfuye.

Gusa mbere, Vatican yari yavuze ko umupadiri ari we wamugezeho mbere yapfuye â€" nabwo bagorwa no gusobanura uko abagore bageze mu cyumba bwite cya Papa.

Kugira ngo umuntu agirwe umuhire, hagomba kuba igitangaza kitirirwa amasengesho ye nyuma y'urupfu rwe.

Igitangaza cyitiwe uyu mugabo ni ugukira k'umukobwa w'imyaka 11 nyuma y'uko ababyeyi be bari batuye amasengesho yabo Yohani Pawulo I

Mu myaka 1,000 ishize, abapapa umunani nibo gusa bagizwe abatagatifu.
BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umu-papa-wategetse-kiliziya-iminsi-33-yagizwe-umuhire-yahoraga-yisekera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)