Canada: Igitero cyitwaje intwaro gakondo cyahitanye 10 gikomeretsa 15 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igipolisi muri Canada cyatangaje ko abantu 10 bishwe batewe ibyuma mu duce 13 mu byiciro bibiri gusa, ahitwa mu mugi wa Saskatchewan uhana imbibe na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Usibye aba bishwe ,kuri ubu ngo abanda bagera kuri 15 nabo bajyanwe mu bitaro nyuma yo kubasanga batewe ibyuma ariko batarashiramo umwuka.

Amakuru ava mu perereza ryambere avuga ko abagizi ba nabi bateraguye ibyuma abantu nta gutoronya.icyakora igipolisi ntikiratangaza icyaba cyateye abo bagizi banabi kwitwara gutyo.

Babiri bakekwa kuba inyuma y'ubwo bwicanyi baracyashakishwa na polisi ariko kugeza ubu ntirabasha kumenya neza irengero ryabo.

Bivugwa ko abaguye muri icyo gitero bari bagiye kureba umukino wa Football ngaruka mwaka wahuzaga amakipe ya Roughriders na Winnipeg Blue Bombers ahitwa Regina nk'umurwa mu kuru w'iyo ntara.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/canada-igitero-cyitwaje-intwaro-gakondo-cyahitanye-10-gikomeretsa-15

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)