Shampiyona ya Volleyball yagarutse mu isura nshya, amakipe 13 yamaze kwiyandikisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona ya Volleyball igiye gutangira aho biteganyijwe ko izajya ikinwa mu buryo "Ligue" aho izahera Gisagara na Huye.

Ni shampiyona izatangira mu mpera z'iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira.

Nk'uko byasobanuwe na perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael, ni uko ubu buryo buzafasha abakinnyi kugira imikino myinshi.

Ati "Kuri uyu wa Gatandatu turatangirira i Gisagara na Huye, murabizi dukora Shampiyona mu buryo bwa 'Ligue', impamvu zabyo ni uko mu mpera z'icyumweru twagira imikino myinshi. Twasanze biriya by'imikino ibanza n'iyo kwishyura hari abakinnyi badakina. Ariko iyi 'Ligue' imeze nk'irushanwa ryo mu mpera z'icyumweru, urangiza 'weekend' umukinnyi akinnye imikino nk'umunani.'

Biteganyijwe ko iyi shampiyona izasozwa mu Kuboza 2022 maze hakabaho akaruhuko gato maze muri Mutarama 2023 hagatangira indi.

Ubu buryo buzakoreshwa, bumeze nk'ubuheruka gukinwamo irushanwa ryari ryateguwe na Forzza Bet byarangiye ribazwe nka Shampiyona ya 2021/22.

Uretse shampiyona muri uyu mwaka hateganyijwe andi marushanwa nka Tax Payers Tournament na Carre d'As.

Bitandukanye n'ibyo abantu batekerezaga ko shampiyona yatinze gutangira, Ngarambe Raphael yavuze ko itatinze gutangira kubera ko hari imyiteguro myinshi irimo kubanza gusoza umwiherero wahuje abakiri bato bagera kuri 72 muri Christ Roi, imikino ihuza amashuri na FEASSSA.

Kugeza ubu amakipe 7 mu bagabo ari yo; Gisagara VC, REG VC, APR VC, IPRC Ngoma VC, IPRC Musanze VC, Kirehe VC na KVC na 7 mu bagore; APR, RRA, Ruhango, IPRC Kigali, IPRC Huye na Ste Bernadette- Kamonyi ni yo yamaze kwiyandikisha.

Gusa perezida wa FRVB yavuze ko aya makipe akiri make bifuza ko yakwiyongera akaba menshi.

Ati "Byaba byiza natwe ni byo twifuza ko amakipe yaba menshi. Ni yo mpamvu duhaguruka tukajya gusura ibigo runaka, tugakora ubuvugizi kugira ngo abe yakwiyongera kuko ni bwo Shampiyona ikomera n'Ikipe y'Igihugu igakomera.'

Yavuze ko hari amakipe yanditse asaba kuba abanyamuryango yifuza gukina shampiyona arimo na Police VC ndetse akaba yaranemejwe mu nteko rusange ariko bakaba bagitegereje ko aziyandikisha.

Bagaragaje kandi ko bafite imbogamizi z'ibibuga muri Kigali aho Petit Stade na NPC zakoreshwaga ubu zirimo kuvugururwa ni mu Kigali Arena ihenze, gusa bakaba barimo bashaka ibisuzo ngo n'abanya-Kigali bazaryoherwe n'uyu mukino.

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphael yasobanuye aho imyiteguro ya shampiyona igeze
Abanyamakuru basobanuriwe byinshi kuri shampiyona ya Volleyball igiye gutangira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-ya-volleyball-yagarutse-mu-isura-nshya-amakipe-13-yamaze-kwiyandikisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)