Rubavu : Umunye-Congo wari umaze iminsi atagaragara yasanzwe mu nzu yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Yankese Christian yaherukaga kugaragara ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ubwo yari avuye gucuranga muri kolari, ubundi arataha araryama, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara.

Uyu mugabo ukomoka muri DRC yari amaze iminsi nta muntu uzi amakuru ye aho byanatumye ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bujya gushakisha bukamena inzu yabagamo bukinjiramo bugasanga yapfuye.

Inshuti za nyakwigendera zirimo n'abo bari basanzwe bakorana umurimo w'Imana wo gucuranga mu rusengero rwa Restauration Church, zabwiye RADIOTV10 ko yibanaga akaba yari azwiho kwitonda cyane.

Uwitwa Kamabu Augustin yavuze ko yari amaze iminsi amubonana ibibazo ku buryo hari n'igihe yamubajije uburwayi yaba afite, ariko akanga kugira icyo amutangariza.

Ati 'Twaba ducuranga nkajya kubona nkabona arekeye gucuranga, hashira nk'iminota ibiri nkabona arongeye aracuranze. Ashobora kuba yari afite ikibazo cye kihariye atashakaga kumenyesha abantu.'

Uyu muturage uvuga ko amaze imyaka itatu aziranye na nyakwigendera, yavuze ko ku cyumweru bari bafite ikiraka bagomba kujya gucurangamo ariko akaza kumubura ndetse yanamuhagamara akumva telefone ye ntiriho.

Ati 'Numvaga ari ikibazo gisanzwe, ndamwihorera, na nimogoroba ndamuhamagara ndamubura, ngeze ejo nimugoroba mbonye ko ibintu bidasanzwe ngera hano nsanga urufunguzo mu rugii, ndigendera.'

Abari basanzwe baturanye mu gipangu kimwe, bavuga ko nyakwigendera yari umugwaneza ku buryo badakeka ko haba hari uwamugiriye nabi.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera mu gihe umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Gisenyi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umunye-Congo-wari-umaze-iminsi-atagaragara-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)