RIB yatahuye abantu bari bagiye gucuruza abakobwa muri Oman #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru RBA dukesha iyi nkuru yaganiriye n'umwe mu banyarwanda bahuye n'iki kibazo n'uburyo yabashije kugaruka mu Rwanda nyuma yo kujyanwa mu gihugu cya Oman.

RIB ivuga ko nubwo imibare y'abafatirwa mu cyaha cyo gucuruza abantu igenda igabanuka, abantu badakwiye kwirara ahubwo bakirinda amayeri yose akoreshwa n' abacuruza abantu babizeza ibyiza mu mahanga.

RIB ivuga ko byumwihariko muri uku kwezi kwa Cyenda yatahuye abantu bari bari kugerageza kujya gucuruza abakobwa muri Oman, ariko bahita babagarura mu gihugu nkuko byasobanuwe na Peter Karake ushinzwe kurwanya iterabwoba muri uru rwego.

RIB igaragaza kandi ko kubera imiterere mibi y'akazi kanahabanye nako baba basezeranyijwe iyo babonye utabaza wese bihutira kumugarura mu gihugu.

Mu mwaka wa 2018 habonetse ibirego by'iki cyaha 49, muri 2019 haboneka ibirego 53, muri 2020 haboneka 33, naho mu mwaka wa 2021 haboneka 27, muri uyu mwaka kugeza ubu hamaze kuboneka ibirego byiki cyaha 20.

Ibi bivuze ko mu myaka ine ishize habonetse ibirego 182, birimo abakorewe iki cyaha 302 barimo abakobwa 231 n' abahungu 71.

Muri aba abagera kuri 106 bagiye kugurishwa babeshywa akazi, mu gihe 76 bagiye babeshywe ubukwe cyangwa Urukundo.

Abacurujwe bagaruwe mu Rwanda ni 56, benshi bakaba baravuye mu bihugu birimo Kuwait 19, Uganda 06, Saudi Arabia 7 na Oman 7.

RIB ikaba isaba abantu gushishoza cyane cyane mu gihe bizezwa ibitangaza nabantu bahuriye ku mbugankoranyambaga bataziranye imbonankubone.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yatahuye-abantu-bari-bagiye-gucuruza-abakobwa-muri-Oman

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)