Perezida Kagame na Tshisekedi mu 'Misango y'Ubukwe ' Umugeni adahari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, hamwe na mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame bahuriye i New York bagirana ibiganiro ku buhuza bwa Emmanuel Macron.

Aba bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bitabiriye inama rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri nibwo hagiye hanze ifoto Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron ari hagati ya Perezida Tshisekedi na Paul Kagame.

Iyi foto yafashwe nyuma y'ibiganiro byagizwemo uruhare na Emmanuel Macron byibanze ku kugarura amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Amakuru avuga ko Ubufaransa bwafashe inshingano zo guhuriza mu biganiro u Rwanda na RD Congo bimaze amezi birebana ay'ingwe.

Ibiro bya perezida wa DR Congo byatangaje ko aba bategetsi bumvikanye gukorana kugira ngo M23 ive mu duce yigaruriye 'vuba bishoboka'.

Ibi biro bivuga kandi ko bumvikanye ku 'gucyura impunzi' zahunze utwo duce, hamwe no 'kurwanya imitwe yitwaje intwaro…irimo FDLR'.

Ibyavugiwe i Luanda

Mu nama yabereye i Luanda muri Angola hagati ya Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, byatumijwe n'umuhuza Perezida wa Angola João Lourenço.

Mu byo abakuru b'ibihugu banzuye harimo ko umutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu birindiro wigaruriye. Ni mu gihe kandi ibikorwa byose by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri RDC bigomba gukorwa hubahwa ubusugire bw'igihugu.

Maj Willy Ngoma yashimangiye ko ikibazo cya M23 ntaho gihuriye n'u Rwanda

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare Maj Willy Ngoma, yahise atangaza ko umutwe wa M23 utiteguye guhita uva mu birindiro byawo kuko ikibazo cy'uyu mutwe ari icya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y'u Rwanda na RDC.

Major Ngoma yabwiye BBC ati "Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe ? Kugira ngo dusubire mu buhungiro ?.Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira ?"

Yakomeje avuga ko ibi biganiro by'i Luanda nta cyo bizageraho kuko 'twebwe turwanira impamvu nziza kandi y'ukuri'.

U Rwanda rwanyomoje imyanzuro

Nyuma y'inama y'inyabutatu y'u Rwanda, RDC na Angola urugamba rwakomereje mu itangazamakuru. Inkuru z'imyanzuro yafatiwe mu nama zikomeje kuvugwa mu buryo butandukanye kugeza n'aho Guverinoma y'u Rwanda yasabye RDC guhagarika gukomeza kuyobya abantu.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yanditse kuri Twitter ye asaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kwirinda gukomeza kuyobya abantu igoreka imyanzuro yafatiwe mu nama ya Luanda.

Kuva iyi nama yarangira tariki ya Gatandatu Nyakanga, imyanzuro yatangajwe n'impande zose irabusanye. RDC ni yo yabanje gushyira hanze imyanzuro, ivuga ko ibyemejwe bikubiye ahanini mu ngingimira zayo.

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Itangazo ry'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri RDC rikijya hanze, abantu bamwe muri icyo gihugu batangiye kwandika kuri Twitter bati 'ak'u Rwanda na Kagame kashobotse'.

Nyuma u Rwanda na Angola byatangaje imyanzuro ikubiye mu nyandiko isobanura inshingano za buri ruhande rurebwa n'ibibazo bya RDC mu gushakira amahoro akarere n'Uburasirazuba bwa RDC.

Ubutumwa bwa Biruta bugira buti ' Imyanzuro y'inama y'inyabutatu ya Luanda ni inyandiko isobanutse igaragaza inshingano n'ibigomba gukorwa n'impande zitandukanye hamwe n'abafatanyabikorwa.'

'Nta mwanzuro wo guhagarika imirwano wigeze usinywa. Gukwiza ibihuha no kuyobya uburari bigamije gutesha agaciro intego zo gushakira amahoro RDC n'akarere.'

RDC yatangaje ko mu byo bemeranyije ko ari uko imirwano igomba guhita igaragara, M23 ikava no mu bice byose yari imaze igihe yarigaruriye.

Ni mu gihe nk'ingingo u Rwanda rwamurikiye muri iyi nama zishingiye ku bibazo rumaze imyaka irenga 20 ruvuga. Zirimo ko umutekano ku mipaka yarwo ugomba kuba nka makemwa, FDLR ishaka kuwungabanya ikarwanywa nk'umutwe w'iterabwoba.

Rwasabye ko uyu mutwe udakwiriye guhabwa ubufasha ubwo aribwo bwose ngo ube watera u Rwanda, kandi ko RDC idakwiye guhirahira ibirengaho ngo yemere ko FDLR itera ibisasu ku butaka bw'u Rwanda.

Inyandiko ikubiyemo ibigomba gukorwa igaragaza ko FDLR n'indi mitwe iyishamikiyeho igomba kurwanywa kandi ihohoterwa n'imvugo zibiba urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda bikarwanywa.

Imitwe ishamikiye kuri FDLR yavuzwe muri iryo tangazo ni CNRD-FLN, RUD-Urunana, FPPH-Abajyarugamba, ifatwa nk'izingiro ry'umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC, ikaba inagira uruhare mu guteza umutekano muke mu Burasirazuba bw'iki gihugu bikwiriye kuba ku isonga.

Indi ntambwe yatewe ni ijyanye no gucyura impunzi aho u Rwanda, RDC, ICGLR na HCR byahawe inshingano zo kubishyira mu bikorwa.

Ku ngingo ya M23, iyi nama yanzuye ko ibikorwa byose kuri uyu mutwe bigomba gushingira ku masezerano ya Nairobi.

Perezida w'u Rwanda muri ibi biganiro yashimangiye ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy'imbere mu gihugu gikwiriye gukemurwa mu buryo bwa Politiki.

Yavuze ko u Rwanda rudafite uruhare na rumwe mu bitero bya M23, rushimangira ko icyo rushyize imbere ari umutekano w'abaturage barwo.

Leta ya Congo ishinja leta y'u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y'u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n'umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.

Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.

Guhangana Hgati y'u Rwanda na Congo muri UN

U Rwanda na RD Congo bamaze igihe badafitanye umubano mwiza mubya dipolomasi kuva aho ibitero by'umutwe wa M23 bikajije umurego muri kiriya gihugu.

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23 no kwigarurira ubutaka bwayo binyuze muri uyu mutwe kandi narwo rugashinja Congo gushyigikira umutwe wa FDRL ubangamiye umutekano w'u Rwanda.

Mu nama rusange ya UN, Perezida Tshisekedi ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ,yavuze ko M23 yasuzuguye UN, ifashijwe n'u Rwanda, irasa kajugujugu ya Monusco igwamo abantu 8 bigize icyaha cy'intambara.

Ati 'Ndamagana nivuye inyuma, imbere ya UN, n'imbaraga za nyuma ubu bushotoranyi igihugu cyacu gihura nabwo bitewe n'u Rwanda rwitwikiriye umutwe w'iterabwoba witwa M23.'

Yavuze ko we afite ubushake bw'amahoro kimwe n'abaturage b'igihugu cye ariko u Rwanda rubatera rukanafasha imitwe y'iterabwoba.

U Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi gushyigikira M23, kuri uyu wa gatatu Tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Kagame mu nama rusange ya UN, yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo by'umutekano muke, byabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo kuruta umukino wo gushinjanya kuko ntacyo ukemura.

Ati 'Hakenewe ubushake bwa politiki bwihuse mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, by'umwihariko no gushaka umuzi nyamukuru w'iki bibazo, umukino wo gushinjanya ntukemura ibibazo'

Perezida Kagame yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye bw'akarere mu kugarura amahoro n'umutekano yabuze mu myaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo.

Igihugu mu kindi

M23 yasabye abifuza gushora imari ndetse n'abacuruzi kwihutira kujyayo gukorera amafaranga kandi ko gutangiza ishoramari muri uyu Mujyi nta rwaserera bazahura na zo nkuko bigenda mu bindi bice byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wayo mu bya gisirikare ,Maj Willy Ngoma yavuze ko umucucurzi cyangwa umushoramari uzaza muri Bunagana atazakwa ruswa cyangwa komisiyo ya 20% nkuko bikorwa n'abayobozi bo mu bindi bice byo muri iki Gihugu. Yagize ati 'Ibintu byose bikorwa mu nzira zinyuze mu mucyo.'

Uyu muvugizi wa M23 yatangaje ibi nyuma yuko uyu mutwe unashyizeho amafaranga akoreshwa muri uyu Mujyi wa Bunagana arimo ifaranga ry'u Rwanda n'irya Uganda.

Uyu mujyi wa Bunagana umaze amezi atatu ugenzurwa na M23 kuva tariki 13 Kamena uyu mwaka wa 2022, ubwo wemezaga ko wawufashe wose ndetse kuva icyo gihe ukaba uwugenzura aho wanatangije imiyoborere mishya yawo.

Gen Sultani Makenga uyobora Igisirikare cya M23

Imirwano hagati y'ingabo za Congo n'umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y'ukwezi kwa gatatu, nyuma y'imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Perezida-Kagame-na-Tshisekedi-mu-Misango-y-Ubukwe-Umugeni-adahari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)