NDIMBATI agizwe umwere urukiko rutegeka ko ahita ataha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati, rusaba ko ahita arekurwa.


Isomwa ry'urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaruburanishije ku wa 13 Nzeri 2022. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye gufungwa imyaka 25.

Ryabaye uregwa atari mu Rukiko, icyakora umwunganira we Me Bayisabe Irene we yari yitabiriye iburanisha. Ku ruhande rw'Ubushinjacyaha, nta witabiriye isomwa ry'uru rubanza.

Umucamanza yatangiye asoma uko iburanisha ry'urubanza rwa Uwihoreye ryagenze, uyu mugabo akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo gusindisha umwana witwa Kabahizi Fridays yarangiza akamusambanya, bikavamo kubyarana abana babiri b'impanga.

Nubwo Uwihoreye adahakana kuba yararyamanye na Kabahizi, yavuze ko uwo mukobwa bahuye afite imyaka y'ubukure, mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko baryamanye akiri umwana.

Uwihoreye yari yagaragarije Urukiko ko umukobwa bahuye yavutse tariki ya 1 Mutarama 2002 bityo kuba bararyamanye ku wa 2 Mutarama 2020, uyu mukobwa yari yujuje imyaka 18.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, nk'uko bwanabigaragaje mu byemezo bitandukanye ariko bikagenda bishidikanywaho.

Urukiko rushingiye ku kuba Uwihoreye yarahuye na Kabahizi afite indangamuntu igaragaza ko yavutse ku 1 Mutarama 2002, rwasanze ko nubwo hari indi ndangamuntu igaragaza ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, ikwiye guhabwa agaciro ari iyo uwo mukobwa yari afite igihe bahuraga.

Urukiko rwavuze ko rutanyuzwe n'ibimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha byagaragazaga ko Uwihoreye yaryamanye na Kabahizi ku wa 24 Ukuboza 2019 aho kuba tariki 2 Mutarama 2020 nk'uko Uwihoreye yabivugaga.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy'ubushinjacyaja nta shingiro gifite, rwemeza ko Uwihoreye ari umwere ndetse rutegeka ko arekurwa akimara gusomerwa.

src: igihe



Source : https://imirasire.com/?NDIMBATI-agizwe-umwere-urukiko-rutegeka-ko-ahita-ataha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)