Mugunga Yves wari uyoboye ubusatirizi bwa APR FC yavunitse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru ava muri Tunisia, aravuga ko Mugunga Yves watsinze igitego US Monastir mu mukino ubanza yagize ikibazo mu ivi mu myitozo.

Nkuko amafoto yashyizwe hanze abigaragaza, Mugunga Yves yavunikiye mu myitozo ahita atangira kwitabwaho n'abaganga.

APR FC yatangaje ko Yves yagize ikibazo muri iyi myitozo gusa ntabwo yavuze ko azakina cyang azasiba uyu mukino.

APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Mustapha Ben Jannet y'i Monastir yakira abantu 20,000.

APR FC izakirwa na Monastir kuri iki cyumweru mu mukino wo kwishyura saa kumi (16H00) zo mu Rwanda.

Umukino ubanza wabereye i Huye ku wa 10 Nzeri warangiye APR FC itsinze US Monastir igitego 1-0 cyinjijwe na Mugunga Yves.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League, yageze muri Tunisia kuwa Gatatu,gukina umukino wo kwishyura.






Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mugunga-yves-wari-uyoboye-ubusatirizi-bwa-apr-fc-yavunitse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)