Ihurizo rikomeye kuri APR FC mbere yo guhura na US Monastir (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'amasaha mbarwa ngo APR FC ihure na US Monastir mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, yahuye n'ikibazo ivunikisha rutahizamu wa yo, Mugunga Yves

Uyu munsi ni bwo APR FC yakoze imyitozo ya nyuma muri Tunisia mbere y'uko ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri izahura na US Monastir mu mukino wo kwishyura.

Ni imyitozo itasojwe na rutahizamu Mugunga Yves wagize ikibazo cy'imvune yo mu ivi bituma asohorwa mu kibuga.

Uyu rutahizamu watsindiye APR FC igitego mu mukino ubanza amahirwe menshi ni uko atazagaragara mu mukino w'ejo.

Nyuma yo gutsinda umukino ubanza 1-0 wabereye mu Rwanda, APR FC ikaba isabwa kunganya gusa kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho aho ikipe izakomeza izahura na Al Ahly.

Abasore bose bariteguye
Rwabuhihi Aime Placide
Mugunga Yves yari yatangiye imyitozo neza
Mugisha Bonheur uzaba uyoboye abandi mu kibuga hagati
Buregeya Prince inkingi mu bwugarizi bwa APR FC
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel
Umunyezamu wa mbere wa APR FC
APR FC irasabwa kunganya gusa
Ni uku yasohowe mu kibuga nyuma yo kugira imvune



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-rikomeye-kuri-apr-fc-mbere-yo-guhura-na-us-monastir-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)