Mu ndirimbo Radiyo, Alyn Sano yaririmbye ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, nibwo uyu mukobwa yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe n'umuhanzi Chriss Eazy.

Ni nyuma y'amezi atatu yari ashize uyu mukobwa ashyize hanze indirimbo 'Fake Gee', igikunzwe muri iki gihe. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe, uko iminsi yagiye yicuma kugeza n'ubu.

Alyn Sano yabwiye InyaRwanda ko ashingiye kuri gahunda yihaye mu muziki we, yari yaratinze gusohora indirimbo.

Ati 'Ahubwo naratinze. Naratinze, ndamutse mfite ubushobozi nanjya nsohora indirimbo buri kwezi.'

Uyu mukobwa avuga ko ibyo yaririmbye byuzuzanya n'indirimbo ye 'Fake Gee', ari nayo mpamvu aririmbamo kuri wa mukobwa yaririmbye mu ndirimbo 'Fake Gee' noneho unezerewe mu rukundo, nyuma yo gutandukana n'umusore akabona undi umumara ipfa.

Yavuze ati 'Ni uwo 'Fake Gee' nyine navuze ubushize (Mu ndirimbo Fake Gee). Ni wa mukobwa watandukanye n'umusore nyuma akaza kubona undi bakundana, akamunezeza ku buryo ubu ashimangira ko aryohewe. Ni ugushimira uwo muntu mukundana nyine, uri kumubwira ngo wowe umeze neza ntabwo uri nk'uwubushije.'

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati "Kwanza urabashije sha aah. Uzimya ibyo wakije rata. Nturi nk'utwo navuze Last time [Mu ndirimbo Fake Gee]. Tumwe dukoramo nk'utwana. Shyira shene iri trend now. Komeza uzengurutse tha line. Birasamira calm down. Cana vuba please baby.'

Urubuga rwa Youtube rugaragaza ko indirimbo ya mbere Alyna Sano yasohoye yitwa 'Nta bisa', imaze imyaka itanu isohotse.

Uyu mukobwa avuga ko kuva kuri iriya ndirimbo twavuze haruguru kugeza ku ndirimbo ari gusohora muri iki gihe, azifata nk'iziri kuri Album ye ya mbere.

Akavuga ko ari gutekereza gutegura izindi ndirimbo nshya zizaba ziri kuri album ye ya kabiri, ataramenya igihe azayishyirira hanze. Â Ã‚ Ã‚ 

Alyn Sano yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Radiyo' 

Alyn yavuze ko ari uruhererekane rw'inkuru yaririmbye, rugeze aho umukobwa yishimira ko yabonye umumara ipfa 

Alyn yavuze ko indirimbo amaze gusohora azifata nka album ye ya mbere

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RADIYO' YA ALYN SANO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121219/mu-ndirimbo-radiyo-alyn-sano-yaririmbye-ku-mukobwa-wabonye-umumara-ipfa-video-121219.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)