Massamba yoherereje Youssou NDour impano yi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, Youssou N'Dour wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zubakiye mu muco wa Senegal, yakoreye igitaramo gikomeye mu Intare Conference Arena, abantu bataha bakinyotewe.

Uyu muhanzi ni umwe mu bise izina abana 20 b'ingagi mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru. Umwana w'ingagi yamwise 'Ihuriro'.

Igitaramo cye yakoreye i Kigali kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na Madamu Jeannette, abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi batandukanye.

Youssou N'Dour ari ku rutonde rw'abahanzi b'ibikomerezwa baganiriye na Perezida Macky Sall na mugenzi we Perezida Kagame muri Gashyantare 2022, nyuma y'umuhango wo gutaha ku mugaragaro Stade Abdoulaye Wade.

Ni umuhanzi wabaye icyatwa muri Senegal nzima, Afurika iramumenya n'ahandi. Ni umwanditsi mwiza w'indirimbo, umunyamuziki udashidikanywaho mu buhanga, rimwe na rimwe agakina filime ariko agakora n'ubucuruzi na Politiki.

Mu 2004, ikinyamakuru Rolling Stone cyamwise umuhanzi wa mbere wagize igikundiro kidasanzwe mu bakiriho. Kuva mu 2012 kugera mu 2013, yari Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Senegal. Indirimbo ye nka 'The Lion, Birima, 7 Seconds, n'izindi zamwaguriye izina.

Nyuma yo gukorera igitaramo mu Rwanda, umuhanzi mugenzi we Massamba Intore yamwoherereje impano y'inanga.

Massamba yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe kinini aziranye na Youssou, akaba inshuti ye. Ati 'Naraye mpaye Youssou N'Dour 'cadeau' y'Inanga. Yishimye cyane. Ejo barayimuhaye akimara gukina (kuririmba).'

Kuva kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, Masamba ari kumwe n'Itorero ry'Igihugu Urukerereza aho bitabiriye iserukiramuco Jamafest riri kubera mu gihugu cy'u Burundi, rizasozwa ku wa 12 Nzeri 2022.

Uyu muhanzi yavuze ko yavuye mu Rwanda yarateguriye impano Youssou, atuma Igor Sentore, hanyuma ayishyikiriza Youssou N'Dour nyuma y'igitaramo.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Masamba yagize ati 'Sinabashije gutaramana namwe muri 'Kwita izina Gala dinner', noherejwe muri Mission I Burundi Jamafest hamwe n'Itorero ry'Igihugu Urukerereza. Ariko nohereje Igor ngo ampere Youssou Ndour Inanga. Ni umuhanzi nkunda kandi nemera cyane.'

Inanga ni igikoresho gakondo kibajwe mu giti cyitwa umwungo. Igizwe n'ibice bitatu birimo inyahura, ibihumurizo n'igituza.

 

Massamba Intore yoherereje Youssou N'Dour impano y'inanga kuko ari muhanzi w'inshuti ye y'igihe kirekire-Igor Sentore ni we wayimushyikirije 

Massamba yavuze ko atabashije kuririmba mu gitaramo 'Kwita Izina Gala Dinner' kubera ko yagiye mu butumwa bw'akazi

Youssou N'Dour yashimye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120659/massamba-yoherereje-youssou-ndour-impano-yinanga-120659.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)