Kamonyi-Rugalika: Ibisheke by'umuturage byatwitswe byamuhombeje asaga Miliyoni 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'I saa tanu zirengaho iminota ibarirwa mu icumi nibwo mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika, akarere ka Kamonyi hatwitswe umurima w'ibisheke ungana na Hegitari 2. Nyirabayazana w'iri twika ntabwo yabashije kumenyekana. Nyiri ibi bisheke, Uwimana Florette, avuga ko yahombejwe asaga Miliyoni 3 ubaze mu mafaranga y'u Rwanda, ko kandi uwabikoze yaburiwe irengero.

Uwimana, yabwiye intyoza.com ko ubwo iri twika ryabaga nawe yari hafi aho haruguru mu tundi turimo, aho yabonye umuriro wadutse mu bisheke bihinze ku buso bwa Hegitari 2, amanuka yiruka atabaye ariko ntiyagira umuntu abona ubikoze.

Avuga ko abaturage bahise batabara batangira gutema ibisheke bashaka uko batangira umuriro ariko urabaganza, abasaba kuvamo ngo hatagira uwo bihitana. Abari batabaye bose bikuye kuko umuriro wari mwinshi, basigara barebera kuko nta kindi bari bukore ku bukana umuriro wari ufite.

Uwimana, avuga ko abaze igihombo yatewe n'ibyamukorewe byo kumutwikira ibisheke byari bigeze igihe kisarurwa, hatikiriye asaga Miliyoni eshatu ubaze mu mafaranga y'u Rwanda.

Nubwo byatwitswe, avuga ko ubuyobozi bw'uruganda rw'Isukari rwa Kabuye rusanzwe rugura umusaruro w'ibisheke, bamubwiye ko asarura bakazaza kubitwara. Avuga kandi ko kuba byahiye, nubwo uruganda ruzabitwara atiteze umusaruro nk'uwo yari kubonamo bisaruwe bitatwitswe, kuko gushya ubwabyo ibizabasha kujyanwa ku ruganda hari byinshi biba byatakaje birimo amazi yabyo ndetse n'ireme ryabyo.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi muri aka karere bageze aho ibi byabereye, baganira n'abaturage babaha amakuru bari bakeneye ndetse bahumuriza nyiri uyu murima w'ibisheke byatwitswe.

Ibisheke byatwitswe biri ku buso bwa Hegitari 2.

Uwimana Florette, asaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ko nubwo aha hantu hatwitswe, hakwiye no gushakwa uko umutekano waho warindwa kuko ngo hasanzwe habera urugomo akenshi ruterwa n'abantu baza kuhakinira amakarita(urusimbi), bakahanywera itabi(urumogi).

intyoza.com



Source : https://www.intyoza.com/2022/09/17/kamonyi-rugalika-ibisheke-byumuturage-byatwitswe-byamuhombeje-asaga-miliyoni-3/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)