Header Ads Widget

Technology

Abagera kuri 76% by'abari batuye Kangondo na Kibiraro bamaze kwimurirwa Busanza #rwanda #RwOT

Abari batuye mu kajagari kazwi cyane nka Bannyahe ko mu kagari ka Nyarutarama i Kigali bakomeje kwimurwa bajyanwa I Buanza aho ubu igikorwa kigeze kuri 76%.

Ikinyamakuru The New Times cyavuze ko abayobozi bo mu mujyi wa Kigali bagitangarije ko imiryango 960 imaze kwimurwa muri kariya gace ikajya gutura mu mudugudu ugezweho yubakiwe mu Busanza.

Gikomeza kivuga ko abo bangana na 76% by'abari batuye mu midugudu ya Kangondo, na Kibiraro.

Bamwe mu barimo kwimuka bavuze ko babikoze kuko unta kundi babigenza mu gihe abayobozi b'Umujyi wa Kigali bo bavuga ko aba bantu barimo kwimurwa ku bushake bwabo.

Kuva ejo kuwa gatanu,tariki ya 16 Nzeri 2022, ibikorwa byo gusenya inzu muri iriya midugudu byaratangiye kandi birakomeje.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yumvikanye avuga ko bitarenze kuwa mbere ntawe ugomba kuba akiri aho hantu.

Leta ivuga ko aba bantu barimo kwumurwa "ku bw'inyungu rusange no gutuzwa neza", mu gihe bamwe mu bari kwimurwa bavuze ko barimo kwumurwa kubw'inyungu z'abashoramari bashaka ubutaka bwabo.

Kugeza ku mugoroba wo kuwa gatanu ibikorwa byo kwimuka no gusenya byari bigikomeje muri iyi midugudu ya Kibiraro na Kangondo, mu gihe hari imiryango imwe ikiri mu nzu zitaragerwaho mu guseya, nubwo bivugwa ko nta mazi cyangwa amashanyarazi ahari.

Leta ivuga ko inzu zawo zirimo iz'ibyumba byo kuraramo kuva kuri kimwe kugera kuri bitatu, kandi zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 14 na 35 y'u Rwanda.

Uwwe mu bimuwe yabwiye BBC ko aho yari atuye yari inzu y'ibyumba bitatu byo kuraramo, afite na 'chambrettes' eshanu akodesha.

Ati: 'Ikigoye [ubu] ni ukubona ibidutunga kuko aho twari turi twari dutunzwe n'inzu twakodeshaga, ukabonamo minerval y'abana, ukabonamo n'ibibatunga, ubu rero nta na kimwe tugifite.

'Icyo twasaba leta ni ukudutekerezaho, nyuma y'ibiri kutubaho bakaza bakareba aho turimo kuryamisha abana bakiga ku kindi kintu badukorera…kuko ubu hariho abarara bicaye.'

BBCSource : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abagera-kuri-76-by-abatuye-kangondo-na-kibiraro-bamaze-kwimurirwa-busanza

Post a Comment

0 Comments

Nature