Kabuga Félicien yakoze nk'ibyo Rusesabagina yakoreye i Kigali mu 2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa yine za mu gitondo z'i Kigali ni bwo urubanza rwatangiye kuburanishwa ariko Kabuga yanze kurwitabira urubanza nk'uko byavuzwe n'umucamanza uyoboye uru rubanza, Iain Bonomy.

Umucamanza Iain Bonomy yavuze ko Kabuga ameze neza ariko yanze kwitabira urubanza cyangwa kurukurikirana ku bikoresho by'ikoranabuhanga by'urukiko. Nubwo bimeze gutya ariko, umucamanza Bonomy yanzuye ko iburanisha rikomeza. Ubushinjacyaha buhabwa umwanya ngo buvuze ibibanziriza urubanza.

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ruherutse gutera utwatsi ubusabe bw'umunyamategeko Philippe Larochelle, wasabaga ko urubanza rwa Kabuga Félicien ruhagarikwa, mu gihe hategerejwe icyemezo ku bujurire bwo guhindurirwa umwunganizi mu mategeko.

Ku wa 5 Nzeri 2022 ni bwo Me Larochelle yajuririye icyemezo cyo kwangirwa gusimbura Emmanuel Altit, nk'umwunganizi mu mategeko wa Kabuga.

Yavuze ko Kabuga yangiwe kwihitiramo umwunganizi, bikaba bifite ingaruka ku migendekere y'urubanza.

Larochelle kandi yavuze ko bizagira ingaruka ku bizava mu rubanza kuko Kabuga yahatiwe gutangira kuburana yunganiwe n'uwo atizera, bikaba bibangamiye uburenganzira bwe bwo kwiregura.

IRMCT ku wa 20 Nzeri 2022, yemeje ishingiro ry'ubujurire ku kunganira Kabuga mu mategeko, ariko itera utwatsi icyifuzo cy'uko urubanza ruba ruhagaze kugira ngo inzitizi zikemurwe.

Izi mpamvu hari abasanga ari zo zatumye Kabuga atitabira urubanza.

Nyuma y'icyemezo cyo gukomeza urubanza, ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko Kabuga yateye inkunga Jenoside binyuze muri Radiyo ya RTLM yahamagariraga abahutu kwica abatutsi, gutera inkunga interahamwe, gutanga intwaro kuri za bariyeri no gushishikariza interahamwe kwica, zarangiza akazishimira.

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n'ubwicanyi nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Mu nyandiko y'ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n'abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y'Abahutu n'abantu bafatwaga nk'Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru.

Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk'Abatutsi mu Maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Byongeye kandi, bivugwa ko, afatanyije n'abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw'imari n'ibikoresho, ibikorwa by'Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Ashinjwa ko afatanyije n'abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y'imari umutwe w'abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y'Abahutu n'Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside yibasiye abantu bafatwaga nk'Abatutsi.

Kabuga aregwa gutuma abantu bakora ibyaha, abahamagarira gukora jenoside cyangwa avuga amagambo arangwa n'itoteza mu nama zinyuranye n'ahantu hatandukanye mu Rwanda hagati ya Gashyantare cyangwa Werurwe 1994 na Gicurasi 1994.

RTLM yashinze afatanyije n'abandi bantu, yahamagariraga abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside mu biganiro byavugaga ku buryo bweruye ko abantu ari Abatutsi, ikaranga aho baherereye, igasobanura ko ari abanzi, ikanahamagarira abantu kubatsemba.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kabuga-Felicien-yakoze-nk-ibyo-Rusesabagina-yakoreye-i-Kigali-mu-2021

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)