VIDEO : Amabanga akomeye kuri Apôtre Mutabazi, Iby'Ababyeyi be n'Uburwayi bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karegeya Jean Baptiste yabwiye UKWEZI ko kuba Mutabazi avuga ko ari muri bake bakunda Perezida Kagame ari ukwibeshya kuko atari we wenyine watumye Ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga ihindurwa ati'' Iyo Umuntu yitandukanyije n'ubwenge bigakabya hari igihe umufata nk'ufite ikibazo cyo mu mutwe, wize ubwibatsi ,uhindutse umuvugabutumwa, ugeze aho kwibara muri bake bakunda Umukuru w'Igihugu''

''Umubare w'Abakunda Umukuru w'Igihugu ntabwo awuzi, cyakora wenda uw'abamwanga hari ibimenyetso, ariko umukuru w'Igihugu watowe hejuru ya 99% , Ingingo y'101 igahindurwa kugira ngo akomeze atuyobore , wowe ugashaka kubyiha byose kandi byaravuye mu bitekerezo by'Abanyarwanda bose, haba harimo ikibazo''

Karegeya yavuze ko ariya madeni Mutabazi yavuze ko afite ,Se Kabarera ayazi neza ashobora kuba ari aya kera ndetse ko uyu mubyeyi we ari Umukire uzwi mu Karere ka Gicumbi atabura ubwo bwishyu.

Uyu Munyamakuru avuga ko Mutabazi iyo ari iwabo I Byumba atavuga rwose kuko bamuzi cyane cyane ko anaturanye n'iwabo kandi umugore we akaba anakora ntakibazo bafite ati'' Iyo ari I Byumba aba acecetse ariko ntaba yishimye, iyo ari i Byumba aba ameze nk'Inyoni iri mu mazi , yagera i Kigali akamera nk'Ifi mu mazi''

Akomeza avuga ko Se wa Mutabazi afite amafaranga menshi cyane ndetse ko abazi neza cyane ndetse na Nyina Umubyara uri mu kiruhuko cy'izabukuru yari umukozi wa Banki bityo ko batabura igishoro cyo kumuha ngo yikorere ariko ko yabananiye akanga ko bamuvuza.

Ahamya ko ikibazo ari uko Mutabazi atumva iwabo ko ntako batamugize yewe ngo bamusabye kuba yacuruza ibikoresho by'ubwubatsi mu mazu za Se nk'umuntu wize iby'ubwubatsi undi akabyanga bityo ko icyo we yakoze ari ukujya kure y'ababyeyi.

Uyu munyamakuru avuga ko kuvuga kuri Mutabazi akurikije uko azi Se umubyara bibabaje cyane ukuntu yabura ubwishyu bw'inzu mu gihe iwabo bafite imitungo igaragara ati'' Akaza gufata ubugeto n'amazu Kabarera afite ?''

Avuga ko kuba Mutabazi avuga ko arimo gutegurwa kuzaba Umudepite ari uburwayi bwo mu mutwe cyane cyane ko n'uwo Ishyaka ryahisemo ariryo rimutangaza kandi nabyo bikajya hanze bamaze kurahira ndetse ko ntabanga riva I Rusororo ngo rirenge ku Murindi ati'' None se FPR ikoresha abasazi se ? Keretse ari Mission spécifique gusa ni gake cyane''

Naho ibya Politiki byo ngo nabyo birimo ikibazo kuko ntapolitiki yo gusaba Perezida Kagame kumwishyurira amadeni.

Karegeya avuga ko icyo asaba ari uko Itangazamakuru ryakwima Mutabazi umwanya noneho inshuti ze magara zikaba zamwegera zikamuhuza n'ababyeyi be kandi ko ari ibintu byoroshye cyane.

Asaba Mutabazi kwirinda Camera ahubwo yakwegera umuryango we n'abana be cyane cyane ko uko azi Se Kabarera biteguye kumwakira .

Mutabazi Kabarira Maurice umaze kumenyerwa nka Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu yakodeshaga, ashinjwa kumara amezi menshi atayishyura kandi yarafungiranyemo ibikoresho bye.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko Twitter na YouTube, bamaze kumenyera uyu mugabo utavugwaho rumwe, wisobanura nk'Umushumba Mukuru w'Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation.

Kuva mu 2020, uyu mugabo yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Twitter atanga ibitekerezo, akenshi wasangaga bitavugwaho rumwe n'ababikurikira.

Ibya Mutabazi byarushijeho kudogera mu Cyumweru gishize, ubwo mu itangazamakuru havugwaga inkuru y'umugabo witwa Mukeshimana Célestin, umushinja kuba yaragiyeyo gukodesha inzu yo kubamo muri Nzeri 2021, ariko akaba ayimazemo umwaka atayishyura.

Uyu mugabo atuye mu Karere ka Gasabo, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.

Avuga ko ubwo Mutabazi yajyaga gukodesha inzu, yasize yishyuye amezi atatu gusa, ariko kuva ubwo ngo ntiyongeye kumubona kuko ngo yasize ayifunze akagenda.

Mukeshimana mu kiganiro na UKWEZI yatubwiye ko yagerageje kwitabaza ubuyobozi bw'inzego zitandukanye zirimo n'Abunzi biragorana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, iyi nzu yafunguwe bigizwemo uruhare n'inzego zitandukanye, isubizwa nyirayo.

Mukeshimana yaduhamirije ko bijya gutangira yahamagaraga Apotre Mutabazi ntamufate kuri telefone igendanwa ndetse ngo bigera n'aho amuboloka. Ngo yamubaririje hose ndetse aza no kugera ku ivuko rye mu Karere ka Gicumbi nabwo ntayamufatisha ari nayo mpamvu yahisemo kwitabaza Itangazamakuru cyane ko ariryo uwo yashakaga yakudaga kugaragaramo.

Mukeshimana yabwiye Ukwezi ko umunsi umwe umugore we yigeze kumubaza impamvu Mutabazi atishyura inzu , undi amusubiza ko agomba gutuza kuko uretse kuba ari Umukozi w'Imana kandi ko yababwiye ko ari Umuntu Leta iri guteguramo kuzaba Umudepite.

APOTRE MUTABAZI YANANIYE ABABYEYI BE BASHATSE NO KUMUVUZA ARATOROKA||FPR NTIKORESHA ABASAZI|Karegeya



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/VIDEO-Amabanga-akomeye-kuri-Apotre-Mutabazi-Iby-Ababyeyi-be-n-Uburwayi-bwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)