Jenerali uvugwaho gushaka guhirika Tshisekedi ku butegetsi arashinjwa no kwica abagore 6 b'Abanyamulenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Santos Mufashi ,Umuyobozi wa Sosiyete Sivili i Minembwe , avuga ko ubwo Lt Gen Yav Irung wayoboraga akarere ka gatatu muri FARDC ari umwicanyi ruharwa.

Akomeza avuga ko tariii ta 31 Kamena 2021 ubwo yari yasuye agace ka Minembwe agamije kureba uko umutekano wabo uhagaze nyuma y'ibitero Abanyamulenge bagabweho n'aba-Mai Mai, abasirikare bamurinda bishe abagore 5 b'Abanyamulengehbari bavuye nabo bavuye gusenga, byose bibera mu maso ye nyamara ntihagira icyo abikorwaho.

Bagendeye kuri ibi, Sosiyete sivili basabye ko ibirego byo kwica aba bantu bavuka i Minembwe n'ibibazo byose Abanyamulenge bahura nabyo muri rusange bikwiriye kwiyongera ku byaha aregwa maze agakanirwa urumukwiye.

Ku munsi w'Ejo kuwa 20 Nzeri 2022, nibwo hamenyekanye ko Lt Gen Yav Philemon Irung uyobora Akarere ka 3 mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafunzwe akurikiranweho ibyaha by'ubugambanyi bukomeye bugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Binakekwa ko bimwe mubyahereweho akekwa ari ibiganiro bivugwa ko yagiranye na Komanda wa M23, Gen Sultan Makenga bitazwi neza icyo byari bigamije.

Akarere (Region Miltaire) ka Gatatu muri FARDC Lt Gen Irunga yayoboraga , gahuza ingabo zikorera mu ntara 4 zo mu burasirazuba, bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arizo, Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo, Maniema na Ituri.

Lieutenant-General Philémon Yav Irung, umuyobozi w'akarere ka gatatu ka FARDC ndetse n'ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC, yatawe muri yombi akekwaho ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi.

Uyu mu Jenerali uri mu bakomeye mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo amaze iminsi ibiri afungiwe muri Gereza nkuru ya Makala i Kinshasa.

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 19 Nzeri 2022 nibwo yatawe muri yombi, akekwaho ubugambanyi n'umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Ubugambanyi ngo yabukoranye na kimwe mu gihangange cyo hanze y'igihugu mu mugambi wo kwirukana ku butegetsi Perezida Tshisekedi.

Lt Gen YAV kandi akekwaho urupfu rwa Brig Gen Ghislain Tshinkobo Mulamba wishwe n'uburozi. Ni dosiye yafungishije abasirikare bakomeye muri FARDC.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Jenerali-uvugwaho-gushaka-guhirika-Tshisekedi-ku-butegetsi-arashinjwa-no-kwica-abagore-6-b-Abanyamulenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)