Sandra Teta akomeje kuryoherwa n'ubuzima i Kigali(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi macye Sandra Teta ageze mu Rwanda akomeje kugaragaza ko yishimiye kandi anyuzwe no kuba ar mu Rwamubyaye.

Sandra Teta yaje mu Rwanda nyuma y'iminsi mike abo mu muryango we inshuti nabandi bamutabariza aho byavugwaga ko akubitwa n'umugabo we Weasel kuburyo byashoboraga gutuma ahasiga ubuzima.

Ibi byamenyekanye nyuma y'amafoto n'amashusho byagaragaye Sandra Teta afite ibikomere ku mubiri wose ndetse amakuru avuga ko ari ibintu bihoraho mu gihe ari kumwe n'umugabo we.

Nyuma yuko Sandra w'abana babiri akomeje gutabarizwa umuryango we wafashe umwanzuro ujya kumuzana ndetse amakuru avuga ko yazanye n'abana be bose.

Sandra Teta nta kintu yigeze avuga ku byamukorewe ndetse no kuba yageze mu Rwanda gusa mu minsi itatu ishize akomeje kugaragaza ko yishimiye ubuzima arimo mu Rwanda ndetse ni umwe mu bitabiriye umukino wa Patriots BBC na REG BBC.

Andi mashusho amugaragaza yishimye ari kumwe n'inshuti ye Sherry Uwase barimo babyina bigaragara ko Teta amaze kugarukana umunezero.

Imwe mu mafotoya Sandra ya vuba ari mu Rwanda

Ifoto yagaraje Sandra Teta yakubiswe na Weasel babyaranye abana babiri



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sandra-teta-akomeje-kuryoherwa-n-ubuzima-i-kigali-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)