Inyubako y'umupira w'amaguru mu Rwanda n'ubus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ine ya mbere y'umutoza Carlos Alós Ferrer irangiye atabashije kubona amanota 3 kuko amaze gutsindwa imikino 2, anganya imikino 2 aho yatsinzwe na Senegal na Ethiopia, anganya na Mozambique na Ethiopia.

Ni imibare afite isa neza n'iy'umutoza yasimbuye ubwo yafataga ikipe. Mashami Vincent ubwo yahabwaga Amavubi mu 2018, mu mikino ine ya mbere yanganyije imikino 2 atsindwa 2. Umukino wa mbere yatsinzwe na Cote D'Ivoire ibitego2-1, atsindwa na Guinea ibitego 2-0, anganya na Guinea, nyuma anganya na Central African ibitego 2-2. Itandukaniro riri kuri aba batoza babiri ni uko Mashami Vincent muri iyi mikino ine yabonyemo ibitego 4, mu gihe Carlos Alós amaze gutsinda igitego 1.

Mashami Vincent watandukanye n'Amavubi kubera umusaruro mucye, yabashije kugeza Amavubi mu mikino ya 1/4 cya CHAN

Carlos Alós Ferrer akiza mu Mavubi yatangiye gukora impinduka mu bakinnyi, ikipe itangira kugaragaramo amasura mashya. Mu mikino ibiri ya mbere Carlos yari yahamagaye abakinnyi, abenshi bavuze ko ntako atagize ariko abakinnyi yahamagaye ku nshuro ya kabiri abantu ntabwo babakiriye neza, kuko bavugaga ko hari abakinnyi batari bakwiye guhamagarwa kuko badaheruka gukina.

Mu bakinnyi bavugwaga harimo Mvuyekure Emery, umunyezamu mukuru wa Police FC, Rwatubyaye Abdul ukinira Rayon Sports ariko akaba yaraherukaga gukina umukino w'irushanwa Carlos ataragirwa umutoza w'Amavubi. Tuyisenge Jacques nawe abanyarwanda bamugarutseho bavuga ko atari mu bihe byiza byo gukinira ikipe y'igihugu, kuko n'ikipe akinira atabanzamo.

Carlos Alós Ferrer akiza ntiyahamagaye Haruna Niyonzima utari warigeze abura mu Mavubi, adafite imvune cyangwa amakarita 

Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino wa Ethiopia, Carlos Alós abajijwe kuri aba bakinnyi, yavuze ko hari abo yabonye n'abo atabonye. Yagize ati" Tuyisenge Jacques ni rutahizamu ufite uburambe mu kibuga, namubonye mu mikino ya gicuti ikipe ye yakinnye mbona namwitabaza. Rwatubyaye Abdul nabonye amashusho ye mbona yadufasha, gusa ntabwo namubonye akina ariko kumuhamagara ni amahitamo yanjye."

Umupira w'amaguru w'u Rwanda watangiye gucanga Carlos Alós Ferrer.

Carlos Alós uri gutoza ikipe y'igihugu nkuru ya mbere, yahamagaye abakinnyi 24 yagombaga kwifashisha muri iyi mikino ibiri ya Ethiopia, ariko urutonde rukimara kujya hanze bitangira kwivanga. Byatangiriye kuri Ndizeye Samuel wari wahamagawe ariko bazagusanga yarakiniye ikipe y'igihugu y'Uburundi y'abato, ndetse kubona ibyangombwa byo gukinira Amavubi byagorana. Uyu musore yahise asimbuzwa Bishira Ratif, myugariro wa As Kigali. Niyonzima Olivier Seif haje gusohoka amakuru ko yasubijwe mu rugo kubera imvune yari yahamawe afite, ariko abaganga bamupimye basanga ni muzima. Tuyisenge Arsène uherutse kugurwa na Rayon Sports yari yamaze gusimbura Niyonzima Olivier, bose bahita baguma mu Mavubi.

Carlos Alós Ferrer nibwo ari gutoza ikipe y'igihugu ya mbere nkuru

Ibi ntibyarangiriye aha kuko mu bakinnyi bose bahamagawe nta n'umwe wasezerewe, ariko uburyo bakoreshejwe mu mikino ibiri byateye urujijo.

Carlos Alós Ferrer yagaragaje guhuzagurika

Abakinnyi 5 bari babanje mu kibuga muri Ethiopia, ntabwo bongeye kubanzamo mu Rwanda. Abo bakinnyi ni Niyibizi Ramadhan, Iradukunda Jean Bertrand, Ruboneka Jean Bosco, Ndayishimiye Thierry na Bishira Ratif. Muri aba bakinnyi kandi, [3] Bishira Ratif, Ndayishimiye Thierry, Niyibizi Ramadhan na Ruboneka Jean Bosco bahise bakurwa mu bakinnyi 18 bakoreshejwe ku mugoroba washize.

Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Seif, ntibari mu bakinnye 18 bo muri Tanzania, Nishimwe Blaise na Tuyisenge Jacques bagiye mu kibuga basimbuye, Tuyisenge Arsène yari muri 18 ariko ntiyakoreshwa. Aba bakinnyi bose tuvuze haruguru baraye babanje mu kibuga.

Ubwo yabazwaga kuri izi mpinduka ndetse no kuba abenshi bavuga ko akina yugarira, Carlos yasubije ko ibyo yari agambiriye yabigezeho. "Mu mukino ubanza twashakaga kugarira, kugira ngo tubone umusaruro uzatwemerera gukina neza tugeze mu Rwanda. Ibyo twari tugamije twabigezeho, ndetse ntabwo twatsinzwe. Uyu munsi rero twashakaga gukina dusatira izamu kugira ngo tubone ibitego, n'ubwo bitakunze."

Abanyarwanda bo mu majyepfo y'u Rwanda bari bongeye kubona Amavubi akina nyuma y'umukino waherukaga mu 2018, ubwo u Rwanda rwanganyaga na Central African 2-2.

Uhereye mu 2013 ikigero cya 60% cy'abakinnyi binjira mu ikipe y'igihugu, usanga batujuje impamvu zituma umukinnyi ahamagarwa mu ikipe y'igihugu. Abenshi usanga bahamagarwa kubera ibyo bakoze mbere ariko mu makipe bakinira badahagaze neza, abandi ugasanga bakiniye ikipe y'igihugu nta mukino n'umwe bakiniye amakipe y'igihugu y'abato.

Carlos mu bakinnyi yahamagaye niwe ufite ikigero kiri hejuru cy'abakinnyi baje ariko amakipe bakinira badahagaze neza, kugera n'aho yahamagaye abakinnyi badakina ahubwo baje kwivuriza mu Mavubi.

Karim Kamanzi wakiniye Amavubi mu 2004, yatangirije InyaRwanda ko guhamagarwa mu ikipe y'igihugu biba ari igihembo cy'uko witwaraga mu ikipe ukinira. Yavuze ko kandi iyo babaga bazi ko Amavubi azahamagarwa, bakoraga ibishoboka byose imikino ya hafi bakitwara neza. Yashoje avuga ko kuri ubu abakinnyi bajya mu Mavubi bisa nk'aho ari ukujya gushaka iminota yo gukina, kugira ngo bazitware neza mu makipe yabo.

Uko mbibona

Umupira w'amaguru mu Rwanda imyaka ibaye myinshi utanga ibimenyetso by'uko wubatse nabi, kandi bigira ingaruka ku ikipe y'igihugu ndetse n'amakipe asanzwe. Ubundi iyo umupira w'igihugu wubatse nabi, bisaba ko abatoza b'ikipe y'igihugu baba bari hejuru ari abahanga kandi bafite ibigwi by'ibyo bagezeho, bibemerera gushaka umusaruro w'ako kanya.
Siporo y'u Rwanda yubatse macuri by'umwihariko mu mupira w'amaguru, ariko umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer arahuzagurika kandi yaje kwigira ku gihugu, aho kugiha umusaruro.


Abakinnyi babanje mu kibuga muri Tanzania 

Abakinnyi babanje mu kibuga i Huye 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120608/inyubako-yumupira-wamaguru-mu-rwanda-nubushobozi-bwa-carlos-utoza-amavubi-byatangiye-gusek-120608.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)