Igikomangoma George ku myaka 9 cyatangiye gukanga abanyeshuri bigana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo afite imyaka icyenda gusa, ariko igikomangoma George azi neza uwo ari we kandi yagarutse ku bwami ku munyeshuri bigana wamusagariye, nk'uko impuguke w'ibwami yabitangaje.

Umuhungu w'imfura w'igikomangoma William na Kate Middleton b'imyaka 40, yabwiye umunyeshuri bigana ko se ari Umwami kandi ko 'ari byiza kurushaho kwitonda' nk'uko umwanditsi w'ibwami Katie Nicholl abitangaza.

Nicholl mu gitabo cye cyitwa The New Royals, yavuze ko George na barumuna be, Igikomangomakazi Charlotte, w'imyaka irindwi, hamwe n'igikomangoma Louis w'imyaka ine, barezwe bumva neza Ingoma ya cyami ndetse no 'kumva ko bafite inshingano'.

Yongeyeho ko mu gihe George yabwiwe ko umunsi umwe azaba Umwami, igikomangoma n'igikomangomakazi ba Wales bagerageza kutamuremereza bamuha inshingano nyinshi cyane.

Nicholl yaranditse ati: 'Barera abana babo, cyane cyane igikomangoma George, bamwereka neza uwo ari we n'inshingano azaragwa, ariko bashishikajwe no kutamuhata inshingano.'

George azi neza ko umunsi umwe azaba umwami kandi nk'umuhungu muto yashwanye n'inshuti ku ishuri, arayibwira ati: "Data azaba umwami ukwiriye kurushaho kwitonda".'

Igikomangoma George yatangiye kubwirwa ibyerekeye izi nshingano ze z'ejo hazaza z'uko azaba Umwami w'Ubwongereza ku isabukuru 'y'imyaka irindwi y'amavuko.'

Igikomangoma George niwe uzaragwa ingoma y'Ubwongereza ubwo se Prince William azaba yatabarutse.

Ibi bivuze ko nyuma y'umwami Charles III uzakurikiraho ari umuhungu we Prince William hanyuma uyu nawe asimburwe na Prince George ubu ufite imyaka 9.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/igikomangoma-george-ku-myaka-9-cyatangiye-gukanga-abanyeshuri-bigana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)