Bruce Melodie yarekuwe, ibitaramo bigiye gukomeza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi ibiri afungiwe i Burundi, Bruce Melodie yarekuwe ndetse n'ibitaramo agomba gukorera i Burundi bigiye gukomeza.

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo Bruce Melodie yagiye i Burundi aho yari afiteyo ibitaramo 2 icyo ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kikaba ku wa 3 Nzeri muri Mess des officiers.

Akigera muri iki gihugu yaje gufatwa arafungwa ashinjwa ubwambuzi yakoreye uwitwa Toussaint wari wamutumiye mu gitaramo i Burundi 2018 ariko ntageyo.

Uyu mugabo yishyuzaga Bruce Melodie ibihumbi 2 by'amadorali nk'amafaranga yari nyamuhaye mbere ndetse na miliyoni 30 z'Amarundi yakoresheje ategura iki gitaramo.

Ku munsi w'ejo hashize Bruce Melodie yemeye kwishyura aya mafaranga ariko amaze kuyishyura ariko Toussaint avuga ko agomba kwishyurwa na miliyoni 30 z'indishyi z'akababaro bituma agumya gufungwa.

Uyu munsi uyu muhanzi akaba yarekuwe aho bivugwa ko yishyuye izindi miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda, amakuru akaba avuga ko yahise akomereza Zion Beach aho agomba gutaramira uyu munsi cyane ko imyiteguro yari yakomeje.

Bruce Melodie yarekuwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yarekuwe-ibitaramo-bigiye-gukomeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)