Bite bya myugariro wa Rayon Sports wakuwe mu kibuga ateruwe kubera imvune? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Rayon Sports wo ku ruhande rw'ibumoso, Ganijuru Elie ntabwo yahiriwe n'umukino baraye batsinzemo Police FC 1-0 kuko yagize imvune ishobora gutuma amara hanze y'ikibuga iminsi itari mike.

Uyu mukinnyi wari wagiriwe icyizere n'umutoza Haringingo Francis cyo kubanza mu kibuga, yari yagoye Police FC.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 74, byaje gusaba ko umutoza akora impinduka atateguye akamukuramo nyuma yo kugira ikibazo mu ivi ry'ibumoso yinjizamo Felicien.

Hari nyuma yo kugongana na Marc Nkubana ukina ku ruhande rw'iburyo rwa Police FC yugarira maze akagwa nabi.

Ubwo umukino wari urangiye, Ganijuru Elie yasohowe mu kibuga ubona ko yababaye cyane kuko byasabye ko abaganga ba Rayon Sports ari bo yishingikirazaho ameze nk'aho bamuteruye.

Amakuru ISIMBI yamenye yahawe n'umwe mu bantu bo muri Rayon Sports ni uko uyu musore akibabara ariko na none ivi ritabyimbye.

Yahawe ikiruhuko uyu munsi abwirwa ko ejo ari bwo agomba kujya ku myitozo nk'abandi maze abaganga bakareba uko bimeze akaba ari nabwo bazafata umwanzuro wo kumucisha mu cyuma cyangwa kubireka ahubwo bakagumya kumukurikirana bisanzwe.

Bivuze ko umukino w'umunsi wa 3 bazakinamo na Rwamagana City mu cyumweru gitaha wo ntazawukina.
img24130|center>
img24131|center>



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-myugariro-wa-rayon-sports-wakuwe-mu-kibuga-ateruwe-kubera-imvune

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)