Bamaze imyaka 4 bishyura ingurane z'ibyabo byangijwe hubakwa Umuhanda Nyagatare- Gicumbi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bakiri kwishyuza ingurane y'ibyangirijwe n'ikorwa ry'umuhanda Nyagatare-Gicumbi ndetse n'ubutaka bwatwaye n'uyu muhanda,biganjemo abo mu kagari ka Rugari mu murenge wa Mimuri ndetse n'abo mu kagari ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare.

Aba bavuga ko bamwe muri bagenzi babo bishyuwe ariko kugeza ubu nyuma y'imyaka ine bo bakaba batarishyurwa kandi ntibasobanurirwe impamvu batishyurwa.Ngo iyo bagerageje kwishyuza bahabwa igihe ariko nticyubahirizwe.

Aba baturage basaba ko imvugo yaba ingiro, maze bagahabwa ibyo bemerewe bakabasha gukodesha ubundi butaka bwo guhingamo, abandi bakabona ayo kugura ibibatunga ndetse no kubasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko ibibazo byose birebana n'ubutaka ndetse n'ingurane y'ibyangirijwe n'ikorwa ry'umuhanda Nyagatare-Gicumbi,abaturage basabwa kubigaragaza muri uku kwezi kwahariwe ubutaka kuzarangira tariki 7 Ukwakira uyu mwaka, maze bigahabwa umurongo,arinako bakomeza kwishyurwa.

Yagize ati "ubu rero ni igikorwa cyo kugenda abantu bishyurwa nacyo kirimo kirakorwa ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe imihanda RTDA, nacyo ni ikintu cyumvikana ko uwo imitungo ye yagize ikibazo agomba kwishyurwa".

Ubwo yatangizaga ukwezi kw'imiyoborere mu ntara y'Iburasirazuba,Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney hari icyo yasabye RTDA mu gucyemura ibibazo by'amamiliyoni y'ingurane k'umuhanda Nyagatare-Gicumbi byabaye karande.

Yagize ati "inama nziza, ari uvuga n'umunwa, ari uwandika mwarangije kubisuzuma mubikorere raporo mubyandike mushyiremo n'amazina yabo bishyirwe ahantu, noneho dosiye y'umuhanda Rukomo-Nyagatare ushaka kubaza umuntu ajye ayegura, abonemo Ngarama byagenze gutya, Mimuri byagenze gutya bageze mu Rukomo bigenda gutya, bageze Inyamiyaga bigenda gutya byose bibe bibitse. ".

Ivomo:Isango star



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Bamaze-imyaka-4-bishyura-ingurane-z-ibyabo-byangijwe-hubakwa-Umuhanda-Nyagatare-Gicumbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)