Bacyumva irekurwa rya Ndimbati, bamwe basazwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki  29 Nzeri, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w'urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Ndimbati ibyaha byo gusambanya umwana no Gusindisha umwana.

Ndimbati yatawe muri yombi muri Werurwe 2022, akorwaho iperereza n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, mbere yo gushyikiriza Ubushinjacyaha Dosiye ye.

Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwabanje gukatira Ndimbati gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, nyuma aburana mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwanzuye ko arekurwa.

Ubwo icyemezo cy'urukiko cyasomwaga hakemezwa ko Ndimbati afungurwa, abakunzi be, abo mu muryango we ndetse na bamwe mu bo bahurira muri Sinema n'imyidagaduro muri rusange basazwe n'ibyishimo ndetse bamwe mu bo byarenze bagaragaza amarira.

Ibyishimo byagaragazwaga mu buryo butandukanye

Nk'uko byari byategetswe n'urukiko, Uwihoreye Jean Bosco 'Ndimbati' yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ahashyira i Saa Moya n'igice z'umugoroba (19:30').

Ndimbati utigeze ugaragara mu isomwa ry'urubanza, yageze mu mujyi wa Kigali Ahagana i Saa Mbiri yakirirwa n'abakunzi be benshi bari bamushagaye.

Ababyeyi bashimiye Imana muri ubwo buryo


Djihad umenyerewe mu biganiro byo kuri YouTube yari yakurikiye ibya Ndimbati kuva ku munsi wa mbere



Amza USA cyane na Ndimbati yari ahari



Umufasha wa Ndimbati byamurenze



Me Bayisabe Irene wunganiye Ndimbati mu mategeko na we yakubitaga igitwenge



Byari ibyishimo bikomeye kumva ko Ndimbati afungurwa

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE UBWO NDIMBATI YAVAGA I MAGERAGERE



AMAFOTO: NGABO Serge



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121432/bacyumva-irekurwa-rya-ndimbati-bamwe-basazwe-namarangamutima-basuka-amarira-amafoto-121432.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)