Amateka y'Umwamikazi Elizabeth II waciye agahigo ku kuramba ku ngoma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwamikazi Elizabeth II, wari urambye ku ngoma kurusha abandi mu mateka y'Ubwongereza, yatangiye I Balmoral ku myaka 96, nyuma yo kumara ku ngoma imyaka 70.

Elizabeth II watanze kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nzeri 2022,yari Umwamikazi wa kabiri w'Ubwami bw'u Bwongereza (United Kingdom), bugizwe n'ibihugu bine: England, Scotland, Wales na Northern Ireland.

Amazina ye yose ni Elizabeth Alexandra Mary Windsor, yavutse ku itariki 21 Mata 1926. Usibye kuba umwamikazi w'Ubwami bw'u Bwongereza, ni n'umwamikazi w'ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw'Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo ikitwa Antigua and Barbuda, Australia, The Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, ibirwa bya Solomon n'igihugu kitwa Tuvalu.

Elizabeth wa 2 yavukiye ahitwa Mayfair, London mu Bwongereza, avuka ari umwana wa mbere w'abatware b'umujyi wa York, ni ukuvuga Duke na Duchess (ariko nyuma baje kuba umwami n'umwamikazi (George wa 6 na Elizabeth), byumvikana ko Elizabeth wa 2 yitiranwa na nyina.

Ise wa Elizabeth (George wa 6), yimye ingoma mu 1936, nyuma y'uko umuvandimwe we Edward wa 3 yeguye, bityo Elizabeth nk'umwana w'impfura yegukana inshingano zo kuzasimbura se.

Elizabeth yaherewe amasomo yose mu rugo iwabo, atangira kujya mu mirimo y'igihugu mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi yose, ari umwe mu bari bagize icyo bitaga Auxiliary Territorial Service (ishami ry'igisirikare cy'i bwami), ryabagamo abakorerabushake b'abagore.

Mu Gushyingo 1947, Elizabeth yashakanye na Philip Mountbatten, wari Igikomangoma cy'u Bugereki na Denmark ataraba Umutware w'umujyi wa Edinburgh, bamarana imyaka 73, ni ukuvuga kugeza Philip atabarutse muri 2021, amusigira abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe. Aribo Charles (Igikomangoma cya Wales); Anne; Prince Andrew, uyobora umujyi wa York na Prince Edward, wari umutware w'igihugu kitwaga Earl of Wessex, hatarabaho ukwihuza kw'ibihugu bigize Ubwami bw'u Bwongereza.

Elizabeth yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ise George wa 6 amaze gutanga, ni uko ku myaka 25 Elizabeth ahabwa ububasha bwo kuyobora ibihugu birindwi byigenga, biri mu muryango wa Commonwealth ari byo: Ubwami bw'u Bwongereza, Canada, Australia, New Zealand, South Africa, Pakistan, n'igihugu cyitwaga Ceylon (Sri Lanka), ndetse ahita agirwa n'Umuyobozi wa Commonwealth.

Elizabeth II, ku myaka 70 ku ngoma, ni we mwamikazi w'u Bwongereza wari umaze igihe kirekire mu buzima no ku ngoma, ni na we mukuru w'igihugu w'umugore mu mateka umaze igihe kirekire ku buyobozi no mu buzima.

Uwa hafi ugereranywa nawe ni umwamikazi Victoria wategetse imyaka 63 (1837 - 1901), naho ku rwego rw'amahanga ntabwo ari kure cyane y'umwami Louis XIV w'Ubufaransa wategetse imyaka 72.

Ku myaka 96 ni umwihariko we mu bami n'abamikazi b'Ubwongereza. Elizabeth II ni umwe mu bongereza 138,000 bagize hejuru y'imyaka 95, kandi benshi muri aba ni abagore.

Uretse Elizabeth II, abandi bami babiri gusa nibo barengeje imyaka 80 y'amavuko, abo ni Victoria na George III. Nta wundi mwami w'Ubwongereza wari ku ngoma ari mu myaka 90.

Tariki 06 Gashyantare(2) nibwo Elizabeth II yujuje imyaka 70 ari ku ngoma,hanyuma akorerwa ibirori bidasanzwe.

Ingoma y'Umwamikazi Elizabeth II yabonye ibihe bitandukanye birimo iby'intambara, guhinduka k'ubwami (Empire) hakaza Commonwealth, kurangira kw'intambara iteruye izwi nka Guerre Froide/Cold War hamwe no kwinjira k'Ubwongereza â€" no kuva kwabwo â€" mu Ishirahamwe ry'Uburayi.

Ingoma ye yabayemo Abaminisitiri b'Intebe 15 guhera kuri Winston Churchill, wavutse mu 1874, hamwe na Liz Truss, wavutse imyaka 101 nyuma mu 1975, akaba yarahuye n'Umwamikazi mu ntangiriro z'iki cyumweru.

Ku ngoro ya Buckingham Palace i London,abantu benshi bari barindiye kumenya amakuru y'Umwamikazi bahise barira cyane bamaze kumenya inkuru y'urupfu rwe.

Nyuma yo gutanga k'umwamikazi, umuhungu we w'imfura,Prince Charles,wahoze ayoboye Wales, azayobora umuhango wo kumwunamira nk'Umwami mushya akaba n'umukuru w'amaleta 14 y'umuryango wa Commonwealth.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ibyaranze-ubuzima-bw-umwamikazi-elizabeth-ii-waciye-agahigo-ku-kuramba-ku-ngoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)