AMAHANO i Karongi : Uwafungiwe Jenoside yateye Igisongo mu Gitsina cy'Umugore amuziza kumwima icyo yise 'Imyaka' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2022.

Abaturanyi b'uyu mugore bavuga ko umugabo umaze umwaka umwe afunguwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye mu rugo rw'uyu mugore amusaba ko amuha ku myaka, undi amusubiza ko atumvise neza icyo ashatse kuvuga, niko kumwerurira ko ashaka ko baryamana.

Umugore ngo yaramuhakaniye, umusaza aragenda agaruka yitwaje igisongo akimutera mu myanya myibarukiro.

Abaturanye n'uyu mugabo mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Gacaca, bavuze ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yasambanyaga abagore ku ngufu akanabatera ibisongo mu gitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Bubazi, Mudaheranwa Emmanuel yavuze ko uyu mugabo asanzwe afite imyitwarire itari myiza.

Yagize ati "Uyu mugabo asanzwe adashobotse ntaramara n'imyaka ibiri afunguwe kubera ibyaha yakoze muri Jenocide yakorewe abatutsi. Abaturage baduhamagaye batubwira ko uwatewe igisongo ari gutaka, tuhageze dusanga aravirirana cyane tumushyira mu ngobyi tubona uburyo ameze atagerayo. Twitabaje Polisi izana imodoka tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera birananirana yoherezwa ku Bitaro bya Kibuye ari naho akirembeye. Ukekwaho gukora iki cyaha yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera."

Gitifu yasabye abaturage kutijandika mu bikorwa by'ubusambanyi n'ubushoreke kuko bisenya umuryango nyarwanda.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAHANO-i-Karongi-Uwafungiwe-Jenoside-yateye-Igisongo-mu-Gitsina-cy-Umugore-amuziza-kumwima-icyo-yise-Imyaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)