Header Ads Widget

Technology

Abakozi bo ku Bibuga by'Indege mu Bufaransa Bahagaritse Akazi #rwanda #RwOT

Abakozi bakorera mu nzego zitandukanye ku bibuga by'indege byo mu Bufaransa bari mu myigaragambyo.

Ni nyuma yo guhagarika akazi basaba kongererwa imishahara no kongera abakozi baza kubasimbura kuko bakora amasaha menshi bitewe n'ubuke bwabo.

Ingendo z'indege zasibijwe muri rusange bitewe n'uko guhagarika akazi.Amakuru aravuga ko ingendo zahagaritswe zibarirwa ku gihumbi, zirimo izari guharuka ziva mu Bufaransa zerekeza mu bindi bihugu, n'izari kuva mu bindi bihugu zerekeza mu Bufaransa.

Zimwe muri Sosiyete zahagaritse indege nyishi harimo na Air France yahagaritse ingendo zigera kuri 400 mu 800 byari biteganijwe ko ikora uno munsi.

Mu bibuga by'indege Ubufaransa bufite, 16 muri byo hatanzwe servisi nkeya, na ibindi bifungwa burundu birimo icya Montpellier, La Rochelle, Rennes na Melun.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abakozi-bo-ku-bibuga-by-indege-mu-bufaransa-bahagaritse-akazi

Post a Comment

0 Comments

Nature